Leta y’u Rwanda yemeye Kwakira Abanyeshuli b’abakobwa bari bagiye kwicwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuli 250 b’Abanyafuganisitani hiyongereyeho abarezi n’ababyeyi babo bana. Aba banyeshuli ni abo mu ishuli rukumbi ry’abakobwa b’Abanyafuganistani biga bacumbikirwa mu kigo. Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iryo shuli wavuze ko babaye bimuriye amasomo yabo mu Rwanda mu gihe cy’igihembwe kimwe.

Abo banyeshuli ni abo mu ishuli ryitwa The School of Leadership Afghanistan SOLA ryigamo abanyeshuli 250 b’abakobwa biga bacumbikirwa mu kigo.

Ni ryo ryonyine ryigisha ricumbikiye abakobwa muri Afuganistani.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, umuyobozi w’iri shuli ryigisha ibijyanye n’imiyoborere Shabana Basij-Rasikh, yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo barangije gutwara bano bakobwa babavana mu mujyi wa Kabul. Abandi bashoboye gukura muri Afuganistani, harimo abarimu, abakozi n’imiryango yabo.

Basij-Rasikh yavuze kandi ko ubu bose bari mu nzira berekeza mu Rwanda baturuka muri Qatar, aho biteguye gutangira igihembwe cy’amashuli mu mahanga ku banyeshuli babo bose.

Kuri ubu butumwa bwe yanditse kuri Twitter, Basij-Rasikh yakomeje avuga ko hari abantu benshi bagize uruhare rukomeye muri uru rugendo, aho yagize ati “Nubwo ntabasha kubashimira mwese hano ariko, ndashaka kuburyo bweruye gushimira Leta ya Qatari, u Rwanda, na Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo bwose badufashije.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iri shuli rya SOLA ryimutse ariko atari ibya burundu. Yavuze ko bateganya kumara mu mahanga igihembwe kimwe gusa, mu gihe ibintu byaba bisubiye mu buryo, bagasubira muri Afuganistani.

Ministeri y’Uburezi mu Rwanda nayo yusibije madamu Basij-Rasikh ku rubuga rwa twitter ivuga ko biteguye kwakira ishuli rya SOLA aho bazaba bakomereza amasomo yabo mu Rwanda.

Hari hashize igihe gito Basij-Rasikh ashyize ahagaragara videwo atwika inyandiko z’abanyeshuli be kugirango abarinde abatalibani. Ubundi butumwa yanditse kuri twitter yavuze ko umutima we ubabajwe cyane n’ibiri kubera mu gihugu cye.

Basij-Rasikh yavuze ko mu gihe yari i Kabul, areba abanyeshuli be yabonye abantu bafite ubwoba, uburakali n’abandi bafite ubutwari. Yavuze kandi ko yabonye abandi bana b’abakobwa b’abanyafuganistani bari mu kigero nk’icy’abanyeshuli be basigaye batagira kivurira.

Basij-Rasikh yavuze ko icyo asaba isi ari ikintu kimwe gusa.

“Ni ukudakura amaso ku bany’afuganistani mu gihe abo bana b’abakobwa bo badashobora kuva aho. Ati rero rwose ntimureke ibitekerezo byanyu bijya kure uko ibyumweru bigenda bishira, muhange amaso kuri bariya bana b’abakobwa.”

U Rwanda, ruri mu bihugu 13, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavuze ko bwemeye kwakira by’agateganyo impunzi zituruka muri Afuganistani.

Kugeza ubu nta mubare uramenyekana w’impunzi z’Abanyafuganisitani u Rwanda ruzakira n’igihe bazagerera mu gihugu

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda kugirango imenye igihe izi mpunzi zizatangira kugera mu gihugu ariko kugeza twandika iyi nkuru twari tutarashobora kuvugana nabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2021
  • Hashize 3 years