Leta yu Rwanda yanyomoje igihuha kuri doze ishimangira urukingo rwa COVID-19

Ibi ni ukuyobya…” Ni ubutumwa bwatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yamagana igihuha cyakwirakwijwe na kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryabujije ibihugu gukoresha inkingo za COVID-19 zisanzwe zihari mu gutanga doze ishimangira ku bakingiwe byuzuye.

Byaba byakozwe ku bushake cyangwa kubera ubumenyi buke mu gusobanura amakuru arebana n’ubuzima, Umunyarwanda yaravuze ngo ikinyoma cyihuta kurusha ukuri. Abenshi bakimara gusoma umutwe w’inkuru ivuga ngo “Ntimukoreshe inkingo zisanzwe mu gutanga izishimangira-Itsinda rya OMS” bayisamiye hejuru batangira kwibaza impamvu u Rwanda rukomeje gutanga izo nkingo kandi ahandi zibujijwe.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko Itsinda ry’abashakashatsi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (TAG-CO-VAC) ryasabye ko inkingo zikoreshwa uyu munsi zakwirakwizwa mu bihugu byose zigakomeza gutangwa nka doze z’ibanze cyangwa nka doze ishimangira kugira zigabanye ukwihinduranya kwa koronavirusi.

Mu butumwa iyo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti: “Ntabwo uyu muryango wigeze ubuza ikoreshwa ry’inkingo mu gikorwa cyo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa koronavirusi. Inkingo zemejwe  na OMS zirinda abazihawe kuremba cyangwa guhitanwa na koronavirusi harimo n’ubwoko butandukanye bwa koronavirusi bwihinduranyije  harimo na Omicron.”

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda bagejeje igihe, kwikingiza byuzuye ndetse no gufata urukingo rushimagira rwa koronavirusi.

Itsinda ry’abashakashatsi TAG-CO-VAC risanga hakenewe inkingo za COVID-19 zitanga umusaruro uruseho mu gukumira ubwandu n’ikwirakwizwa ryabwo byiyongera ku kwirinda kuremba n’imfu za hato na hato.

Izo mpuguke zisanga muri ibi bihe virusi ikomeza kwihinduranya, inkingo za COVID-19 zihari zikwiye kujya zongererwa ubuzima mu guharanira ko zakomeza gutanga ubwirinzi buteganywa na OMS ku moko mashya ya virusi yihinduranya nka Omicron n’andi agenda avuka.

Iryo tsinda ryatangaje ko rizasuzuma impinduka mu bigize inkingo mu guharanira ko zakomeza kugendana n’ibisabwa na OMS mu kwemeza inkingo za COVID-19, harimo kurinda ko abakingiwe baremba cyangwa bakamburwa ubuzima n’icyo cyorezo, ari na ko ubudahangarwa bw’urukingo burushaho kongerwa.  

Ni muri urwo rwego inkingo za COVID-19 zigomba kuba zifite ubushobozi bwo guhangana na virusi iyo ari yo yose uko yaba yihinduranyije kose, ari na ko zikomeza kurinda ikwirakwira ry’ubwandu, kuremba n’imfu za hato na hato ku bakingiwe.

Izo nkingo kandi zigomba kuba zifite ubushobozi bwo gutanga ubudahangarwa burambye mu mubiri w’uwazihawe, ari na yo mpamvu iryo tsinda ryasabye ibigo bikora inkingo gutanga amakuru ahagije ku nkingo zirimo gutangwa mu kurwanya ikwirakwira n’ubukana bw’ubwoko bushya bwa Omicron.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe