Leta y’U Rwanda yanyomoje abatangaje ko rwirukanye Abashinwa 18

  • admin
  • 02/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET) yanyomoje amakuru y’ibihuha yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ko hari Abashinwa 18 birukanywe mu Rwanda, isaba buri wese uyabona kutayaha agaciro.

Mu itangazo rya MINAFFET riragira riti: “Nta kintu nk’icyo kigeze kiba, mwibiha agaciro.”

Iryo tangazo rije rikurikira iry’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ryashimangiye ko ari ibihuha bitagira aho bishingiye, rikanikoma by’umwihariko abahimba inkuru z’ibihuha zigamije kubyutsa urwango n’amacakubiri mu Bashinwa n’Abanyarwanda.

Ibyo bihuha byakwirakwijwe bigaragaza ko abo Bashinwa birukanywe bazira kuba barafashe nabi abakozi babo b’Abanyarwanda ndetse bakabambura n’ubutaka bwabo basanzwe bahinga, aho ngo bamwe muri bo bakoreshwaga amasaha y’umurengera nk’abacakara.

Ibihuha byatangajwe n’Ikinyamakuru kikizamuka Fyambe Media, ku mbuga za You Tube, Facebook n’ahandi, abenshi bakaba bavuga ko byakozwe mu rwego rwo gushakisha abasomyi no kwigarurira imitima y’abakurikira amakuru ku Rwanda n’ibivugwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Abatangaje iyo nkuru babanje kugaragaza uburyo Perezida Kagame ari Umuyobozi w’intangarugero ufata ibyemezo bikenewe ku mugabane w’Afurika, bituma hari n’abatekereza ko byakozwe nk’ubukangurambaga bwo kwigumura ku Bashinwa mu bihugu bimwe na bimwe.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko ari we watanze umwanzuro wo kwirukana abo Bashinwa kabitangaza ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Abashoramari b’u Bushinwa bakomeje gukora ubucuruzi bwabo mu Rwanda, aho bakomeje gufatanya n’Igihugu mu kubaka iterambere.

Umubano mwiza bafitanye n’Igihugu by’umwihariko Abanyarwanda babakorera wigaragaje cyane ubwo Perezida w’u Bushinwa aheruka kugenderera u Rwanda mu myaka ibiri ishize, aho mu biganiro yagiranye n’Umukuru w’igihugu byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, kwagura ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda n’ibindi.

Mu Mpera z’umwaka wa 2019, Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB rwatangaje ko u Rwanda rwakuruye ishoramari ryo mu Bushinwa rifite agaciro ka miriyoni 100 z’amadolari y’Amerika rivuye ku ryakozwe mu 2018 rifite agaciro ka miriyoni 59.1 z’amadolari.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/06/2020
  • Hashize 4 years