Leta y’u Rwanda yahishuye umugambi wo gushyiraho Ikigo giharanira gusigasira amasomo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/11/2024
  • Hashize 1 week
Image

Leta y’u Rwanda yahishuye umugambi wo gushyiraho Ikigo giharanira gusigasira amasomo yigirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ingero nziza z’ibyakozwe no kugerageza ibitekerezo bishya byafasha mu butumwa bw’amahoro ku Isi. 

Byagarutsweho na Col. Deo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, imbere y’abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo bya kane bya Loni bisesengura ubutumwa bw’amahoro.

Ibyo biganiro rusage byabaye ku wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, byibanze ku gusesengura ishyirwa mu bikorwa ry’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye. 

Col Mutabazi yashimangiye ko iyo gahunda y’u Rwanda yo gutangiza iki kigo cyiswe “Center for Peace Operations Lessons Learnt (C4POLL)” igambiriye gusangiza Isi amasomo rwigiye mu bikorwa byo kubungabunga mu bihugu bitandukanye. 

Ibyo bizajyana no gutanga urugero rwiza ndetse n’ibitekerezo bishya bigamije guteza imbere ubu butumwa bukiza abantu benshi ku Isi. 

U Rwanda rufitanye amateka yihariye kandi akomeye n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, kuko kwiyemeza gutanga umusanzu byakomotse ku mateka yarwo nk’igihugu cyoherejwemo ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni UNAMIR/MINUAR. 

Ni ubutumwa bwatangiye ku ya 5 Ukwakira 1993 ubwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi kaharaniraga gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro y’Arusha yasinywe ku ya 4 Kanama 1993. 

Ubwo butumwa bwari mu Rwanda ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Igihugu cyakuye anasomo akomeye kigenderaho n’uyu munsi mu gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye ku Isi. 

Mu gihe ubwo butumwa bwasoje tariki ya 8 Werurwe 1996, u Rwanda na rwo rwatangiye gutanga umusanzu warwo wo kubungabunga amahoro ku Isi guhera mu mwaka wa 2004, nyuma y’imyaka 10 gusa hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu Muryango w’Abibumbye kandi, Col Mutabazi yasabye ibiganiro by’amahoro bihoraho, bigaragaza impamvu shingiro n’ibihembera amakimbirane, mu guharanira kuyakemura burundu.  

Yakomoje no ku ngorane ziterwa n’inkunga Loni itanga mu bihe by’intambara yohereza ingabo zo kurwana ariko zidafite mu butumwa gusigasira amahoro mu bice byibasiwe n’umutekano muke. 

Yijeje ukwiyemeza k’u Rwanda mu kurushaho kwitabira ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, rushyira mu ngiro gucungira umutekano abasivili n’uburyo bwo gukorana neza na bo mu bikorwa bibateza imbere bikabongerera umutekano wa muntu. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/11/2024
  • Hashize 1 week