Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano
Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na serivisi z’igorora.
Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’umutekano Dr Biruta Vicent, mu gihe Sierra Leone yahagarariwe na Minisitiri w’Umutekano wayo Maj. Gen. (Rtd) David Tamba Ocil Taluva.
U Rwanda na Sierra Lewone basanzwe bafitanye umubano ndetse bemeye gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abaturage bahabwe amahirwe angana.
Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yari mu Rwanda aho yakiriwe mu biro bya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro ndetse basinyana amasezerano agamije gushimangira umubano, gusangira ubunararibonye ndetse no kunoza imikoranire.
Si ibyo gusa kuko u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano arimo gukuriraho viza abafite pasiporo z’Abadipolomate n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.