Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko u Burusiya bukura Abasirikare babwo muri Ukraine

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/03/2022
  • Hashize 2 years
Image

U Rwanda ruri mu bihugu 141 byashyigikiye umwanzuro w’Inteko Rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye usaba u Burusiya guhagarika ibitero bya gisirikare bwagabye kuri Ukraine bwirengagije ubusugire bwayo nk’igihugu cyigenga.

Ibihugu 35 ni byo byifashe kugira uruhande bihereramo mu gutora uyu mwanzuro ku wa Gatatu taliki 2 Werurwe 2022. Ni umwanzuro watewe ikunga n’ibihugu 90, ukaba wari ukeneye kwemezwa nibura na bibiri bya gatatu by’abitabiriye iyo Inteko Rusange idasanzwe ibaye ku nshuri ya 11.

Umwanzuro urasaba ko u Burusiya “bwihutira gukura, burundu kandi bidasubirwaho ingabo zabwo zose ku butaka bwa Ukraine mu mbibi zemewe ku rwego mpuzamahanga.”

Ibihugu bitanu ari byo Belarus, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Koreya (bakunze kwita Koreya ya Ruguru) Eritrea, u Burusiya na Siriya ni byo byatoye byamagana uyu mwanzuro bikaba byiyongera kuri  35 byifashe.

Ayo matora ni yo yasoje Inteko Rusange idasanzwe ya Loni yatangiye ku wa Mbere, aho ibihugu byagiye bifata ijambo bigasobanura impamvu byahisemo gutora cyangwa kwifata kuri iki kibazo cyinjiye mu cyumweru cya kabiri.

U Rwanda rwashyigikiye umwanzuro wa Loni wo gushyigikira byimazeyo ko ubusugire, ubwigenge n’ubudahangarwa bw’Igihugu icyo ari cyo cyose bigomba kubahirizwa.

Intumwa y’u Rwanda mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yagize ati: “Twashyigikiye iki cyemezo kugira ngo dushimangire ibyo twiyemeje mu Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye. Ibikorwa bya gisirikare bigomba guhita bihagarara hagasubiraho igikorwa cyo gukemura iki kibazo mu mahoro. U Burusiya na Ukraine ni byo bifite urufunguzo rwo gukemura aya makimbirane. Ubutabazi buturutse hanze buzatuma birushaho kuba bibi.”

U Rwanda rushimangira ko rushyigikiye ibikorwa mpuzamahanga bigamije guhagarika intambara, harimo n’ingamba z’Akanama k’Umuryano w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi mu gushakira igisubizo ibi bibazo.

U Rwanda rwasabye u Burusiya na Ukraine gutuza bigashakira igisubizo cy’amakimbirane mu biganiro mu guharanira ko abasivili badakomeza kwishyura ikiguzi kiremereye cy’ubwiyongere bw’ibikorwa bya gisirikare.

Igisubizo kirambye kizagerwaho gusa binyuze mu biganiro hagati y’impande zombi, hitabwa ku bibazo bigaragazwa na buri ruhande. Intambara iriho ntabwo yemeza ko izazana amahoro; ahubwo, ishobora kuzakomeza kubyara ibibazo n’imibabaro ya muntu.”

U Rwanda kandi rugaragaza ko ruhangayikishijwe cyane n’irimbuka ry’ikiremwamuntu n’ingorane z’amahoro n’umutekano byatewe n’iyi ntambara, harimo n’ibivugwa ko Abanyafurika barimo  gukorerwa ivanguraruhu n’ivanguramoko bakaba barimo kwangirwa guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’abandi.

U Rwanda akandi rurahamagarira abo bireba bose gufasha abantu bose  kwimurwa nta nkomyi hatarebwe ibara ryabo cyangwa inkomoko yabo.

Amahame remezo y’Umuryango w’Abibumbye ni ukubana mu mahoro, guharanira ubusugire n’ubudahangarwa bw’ibihugu mu gihe harebwa inyungu z’umutekano w’abandi. U rwanda rushimangira ko uburyo bwa dipolomasi butanga ibisubizo by’amahoro arambye ari na yo mpamvu rwifuza ko ibiganiro n’ubwumvikane mu kwizerana.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/03/2022
  • Hashize 2 years