Leta y’u Rwanda igiye kubaka ibyambu 5 bigezweho mu kiyaga cya Kivu

  • admin
  • 27/05/2020
  • Hashize 4 years

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, ikomeje gukusanya miriyoni 28 z’amadorari y’Amerika (miriyari zikabakaba 27 z’amafaranga y’u Rwanda), zo gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvugurura ubwikorezi bwo mu mazi mu Kiyaga cya Kivu, hubakwa ibyambu mu turere dutanu duhana imbibi na cyo.

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kiremeza ko imirimo yo kubaka ikiciro cya mbere k’ibyambu bigezweho ku kiyaga cya Kivu izaba yarangiye mu kwezi kwa Kamena k’umwaka wa 2021.

Ibyambu bizaba bije nk’igisubizo gikomeye ku bakoresha ikiyaga cya Kivu mu ngendo zabo za buri munsi bavuga ko ubwikorezi bwo mu mazi mu Kiyaga cya Kivu bukiri hasi cyane kubera ibikorwa bikorwaremezo biciriritse, ahari ibura ry’ubwato bujyanye n’igihe ndetse n’ibyambu byubatswe kijyambere.

Mu masaha ya mu gitondo, nubwo abaturage bavuye mu turere dutandukanye tugize Intara y’Iburengerazuba baba batega ubwato berekeza ahantu hatandukanye, bavuga kokuba nta bikorwa remezo bigezweho birashyirwa mu kiyaga, bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kurara mu mazi bagenda.

Ahenshi abaturage bakoresha ubwato bukozwe mu mbaho kandi butihuta, uretse bumwe mu bwato bukoreshwa na ba mukerarugendo ndetse n’ubw’ingabo zirwanira mu mazi.

Na none kandi usibye ubwato buke na bwo buto cyane bigoye ko bwageza abagenzi mu turere turi kure kubera imbaraga nke zabwo, mu kiyaga cya Kivu habonekamo ubutwara imizigo nka sima, umucanga, inzoga, amakoro n’ibindi bicuruzwa.

Kubera kutagira ibyambu bigezweho abatwara ubwo bwato basobanura ko bagorwa no kubona aho baparika ibi bikaba byabatera impanuka.

Umwe mu baturage baherutse kuvugana na RBA yagize ati: “Dukeneye ubwato bunyaruka, kuko hari n’andi mato ava i Rusizi atwara ba mukerarugendo, natwe bibaye ngombwa tukabona nk’ubwo bwato bugezweho byadufasha. Nava hano i Rubavu nkagera i Rusizi mu masaha ane gusa.”

Abaturage bavuga ko haramutse hubatswe n’ibyambu bigezweho byahindura ubucuruzi bwabo burimo n’ubwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibyambu bya Kijyambere kandi bizifashishwa mu koroshya no kwagura ibikorwa bya ba mukerarugendo cyane cyane ahegereye Ikiyaga cya Kivu.

Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga mugari wo kubaka ibyo byambu bya kijyambere mu turere dutanu duhana imbibi n’Ikiyaga cya Kivu.

Usibye ibi byambu bizatanga akazi ku bantu bantu benshi, harateganywa gushyiraho ikigo kizigisha gutwara ubwato, kubuteranyiriza mu Rwanda, kubukanika n’indi mirimo ijyanye no kubwitaho.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorerezi (RTDA) gitangaza ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, u Rwanda ruzakira ubwato bushya bwa kijyambere bufite ubushobozi bwo kwikorera toni eshatu z’imizigo n’abagenzi 30.

Ubundi bwato bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 10 z’ibicuruzwa, imodoka esheshatu n’abagenzi 150 buzaba bwarageze mu Rwanda bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2021. Byitezwe ko umushinga wose utazarenza umwaka wa 2022 utaruzura.

Ubuyobozi bwa RTDA bugira buti: “Kwakira ubwo bwato bizajyana no kubaka ibyambu muri Rusizi, Karongi, Nkora na Rubavu bizajya byakira ubwato butwaye abantu n’imizigo yabo. Umushinga na none ugizwe no kubaka amagaraji y’ubwato no kwigisha kuyakora no kuyakanika ndetse no kwigisha Abanyarwanda gutwara ubwato.”

RTDA itangaza ko inkunga yo kubaka ibyo byambu yatanzwe na Leta y’u Rwanda, Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID) Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Ubutwererrane (Belgian Cooperation) kibinyujije mu Ihuriro ryo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba rishinzwe guteza imbere ubucuruzi (TMEA) hamwe n’Ikigo cy’u Buholandi (RVO).

MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/05/2020
  • Hashize 4 years