Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba za FLN bwafashe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Amakuru dukesha urubuga “Burundi Daily”, muri rusange ruzwiho gutanga amakuru yizewe, aravuga ko Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba zibarirwa muri 20 zo muri wa mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Ibi bije bikurikira igikorwa nk’iki Leta y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, cyo gushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 bo mu mutwe wa RED-Tabara, urwanya Leta y’ Uburundi, bakaba barafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020.

Burundi Daily iravuga ko inyeshyamba za FLN zigiye koherezwa mu Rwanda zafatiwe mu ishyamba rya Kibira mu byumweru bike bishize, ubwo ziteguraga kugaba ibitero mu Rwanda. Amapeti y’abazoherezwa mu Rwanda ntarashyirwa ahagaragara, kimwe n’umubare ndetse n’ubwoko bw’intwaro bafatanywe.

Uyu mutwe wa FLN uyobowe n’uwiyise ”Gen JEVA”, utaratamba hagati y’amashyamba y‘u Burundi n’ayo muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo. Wahoze ukuriwe na Paul Rusesabagina, mbere y’uko gashyiga imushyigura akizanira ubutabera bw’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize.

Yagiye yigamba kenshi ibitero byagabwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018 na 2019, byanaguyemo abaturage b’inzirakarengane abandi barakomereka, ibyabo birasahurwa ibindi birangizwa. Ibi byaha ni nabyo Paul “Rusisibiranya” akurikiranyweho, kimwe n’abandi bagaragu be babana muri gereza.

Imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda igizwe ahanini n’inzererezi zishoye cyangwa zishorwa mu ntambara zidashoboye kurwana, kuko uretse n’ubumenyi mu bya gisirika, nta n’impamvu bafite yo kurwana.

Ibi byagiye bibaviramo kwicwa nk’udushwiriri, abandi amagana bagafatwa mpiri, bigaragaza ko mu by’ukuri ari impehe zitazi iyo ziva n’iyo zijya. Si FLN gusa kandi, kuko na P5/RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR imaze imyaka mu mashyamba ya Kongo bisigaye ku izina gusa.

Abo bacakara bo muri FLN ye baje kurushya iminsi mu Rwanda, kimwe na shebuja Rusesabagina, Nsabimana Callixte “Sankara” na Herman Nsengimana , n’ ibindi byihebe biri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda.

Aba bo urubanza rwabo ruzasomwa tariki 20 z’uku kwezi, abaturage bakaba basaba ko bazahabwa igihano ntangarugero, kizatuma n’abandi bishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umudendezo babihurwa.

Amakuru avuga ko hakiri amagana y’inyeshyamba za FLN zikibundabuda mu ishyamba rya mu Kibira, ariko abasesenguzi bagahamya ko iki gikorwa cy’uBurundi gishobora gukurikirwa n’ibindi byinshi, bigamije guhashya burundu aka gatsiko k’abagizi ba nabi.

Iki gikorwa kandi cyo guhererekanya abanyabyaha hagati y’uRwanda n’u Burundi kiratanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi uri mu nzira nziza yo kuzahurwa, ndetse n’ubushake bw’ibihugu byombi byo kubumbatira umutekano mu karere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2021
  • Hashize 3 years