Leta yifuza ko ikoranabuhanga ryahera ku mwarimu mbere y’umunyeshuri – REB

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’uburezi itangaza ko ikoranabuhanga ryagize uruhare runini mu burezi muri iki gihe amashuri afunze, bityo ikaba yizeza ko amashuri nafungura abanyeshuri n’abarimu bazakoresha ikoranabuhanga rirenze rirenze iryo bari bafite.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezomu rwego rw’uburezi.

Muri byo harimo gutangiza uburyo bwo kwigira kuri radio na tereviziyo, kongerera ubushobozi urubuga rwa elearning.reb.rw no gushyiraho uburyo abanyeshuri bashobora gukora imyitozo n’ibazwa binyuze kuri terefoni igendanwa iyo ari yo yose.

Yakomeje akangurira abanyeshuri gukurikira aya masomo, ati “Turi gutekereza uburyo yazaherwaho igihe bazaba basubiye ku ishuri kugira ngo tumenye urwego abanyeshuri bazaba bagezeho, ibi bizatuma tumenya uko abasigaye inyuma bafashwa no kongerera ingufu abayakurikiye neza.”

Yashimangiye ko Leta yifuza no kwimakaza ikoranabuhanga ryahera kuri mwarimu mbere y’umunyeshuri ati: “Turifuza ko ikoranabuhanga ryahera kuri mwarimu mbere y’umunyeshuri bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe bityo turakangurira abarimu gukomeza kwiyungura ubumenyi mu ikoranabunga buziyongera ku mahugurwa tuzabaha kuko ikoranabuhanga rizibandwaho amashuri natangira.”

Twagirayezu yakomeje avuga ko zimwe mu mbogamizi uburezi bwahuye nazo ari uko butari bwiteguye bihagije ko hari igihe kizagera abanyeshuri bakiga batari kumwe na mwarimu, hakaza n’ikibazo k’ibikoresho bike by’ikoranabuhanga no kubura abafasha abanyeshuri gukurikirana amasomo atangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) asanga buri Munyarwanda afite umukoro wo gutunga nibura igikoresho kimwe k’ikoranabuhanga, kikaba mu by’ibanze akenera mu buzima bwa buri munsi.

Dr. Ndayambaje avuga ko iyo COVID-19 isanga abantu bose bafite terefoni, radiyo, tereviziyo mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, byari korohereza buri mwana kubona amasomo bitamugoye.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi gufasha abana babo kwiga muri ibi bihe, by’umwihariko abakiri batoya. Ati: “Umwana wo mu mashuri abanza nta bwo byoroshye kugira ngo age imbere ya radiyo akurikire ibyo mwarimu ari kwigisha, biba bisaba ko haba hari umuntu mukuru umuherekeza.”

Yashimiye ababyeyi bakomeje guherekeza abana babo mu rugendo rw’imyigire mishya, asaba abatarabikora kubafasha muri ibi bihe bagitegereje ko amashuri yongera gutangira. Abanyeshuri na bo barasabwa gukomeza kwihugura kuko gusubira ku ishuri bizabasaba ingufu zidasanzwe.

Ababyeyi na bwo basabwe kwitegura kuko mu gihe amashuri azaba asubukuye hari gahunda bazagiramo uruhare harimo nko kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri igiye kuzatangira no mu mashuri abanza.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years