Leta ya Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

  • admin
  • 10/01/2018
  • Hashize 6 years

Leta ya Tanzania yashyize ahagaragara urutonde rw’abimukira 100 bategetswe guhita bava muri iki gihugu vuba na bwangu, barimo n’abo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba birimo u Rwanda.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kilimanjaro mu Majyaruguru ya Tanzania, byatangaje ko abirukanwe ari abari batuye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, 94 muri bo bakazemererwa kugaruka igihe baba bujuje ibisabwa.

Abirukanwe ni Abanya-Kenya 71, Abanyarwanda barindwi, Abanye-Congo barindwi, Abanya-Ethiopia batanu, Abanya-Uganda babiri, Umunya-Somalia n’Umunya-Nigeria.

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kilimanjaro, Albert Rwelamira, yavuze ko mu bo basabye kuva muri iki gihugu harimo abatangiye kuba muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva mu 1972.

Ati “Twabohereje mu bihugu bakomokamo, niba bifuza kugaruka muri Tanzania bagomba kubahiriza ibisabwa byose.

Nk’uko The EastAfrican yabyanditse, Rwelamira yavuze ko benshi mu birukanwe muri iki gikorwa cyo gushakisha ababa mu gihugu mu buryo butemewe cyatangiye umwaka ushize, bari barashyingiranwe n’Abanya-Tanzania.

Uretse abirukanwe ariko bashobora kugaruka igihe baba buajuje ibisabwa, hari n’abandi 23 batemerewe kongera gukandagiza ikirenge muri Tanzania.

Ni nyuma yo gusanga aba barimo Abanya-Ethiopia umunani, barindwi bakomoka muri Bangladesh, Abanya-Kenya batanu, Umurundi, Umugande n’Umunya-Nigeria baragiye bakora ibyaha bitandukanye.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 10/01/2018
  • Hashize 6 years