Leta ya Niger yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda bahamwe n’ibyaha bya Jenoside

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Leta ya Niger yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda icyenda bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baherutse kwimurirwa muri iki gihugu n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bakuwe i Arusha muri Tanzania, ariko bitabanje kumenyeshwa Leta y’u Rwanda.

Nyuma yo gusubiramo amategeko y’imbere muri Niger ndetse n’agenda abinjira n’abasohoka,  Leta ya Niger yavuze ko abo Banyarwanda bari bamaze igihe kinini bari mu nzu itekanye muri Tanzania nyuma y kugirwa abere no gusoza ibihano bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kuri ubu batemerewe no kongera gukandagira ku butaka bw’icyo Gihugu.

Iteka rya Minisitiri ribirukana muri Niger riragira riti: “Abantu bakurikira birukanywe rwose ku butaka bwa Nigera kandi bangiwe  burundu gutura kubera impamvu za diplomasi.”

Ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde hariho musaza wa Agathe kanziga habyarimana akaba muramu wa Perezida Habyarimana Juvenal, Protais Zigiranyirazo, wamenyekanye ku izina rya “Z” muri Komini Karago na Giciye. Yari mu bagize Akazu nk’agatsiko kari ku butegetsi kateguye kandi kagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi birukanywe ni Ntagerura André wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nsengiyumva Anatole wari Minisitiri w’Ubwikorezi na Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Guverinoma imwe, nyuma akaba n’Umuyobozi w’ibiryo by’Ubutasi by’Umugaba w’Ingabo wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare i Gisenyi  kuva muri Kamena 1993 kugeza muri Nyakanga 1994.

Abandi barimo Mugiraneza Prosper wavutse tariki 2 Mutarama 1957 muri Perefegitura ya Kibungo hamwe na Sagahutu Innocent wavutse tariki 30 Gicurasi 1962 mu cyari Perefegitura ya Cyangugu, Nzuwonemeye François Xavier wavutse tariki 30 Kanama 1955 muri Perefegitura ya Kigali, Nteziryayo Alphonse wavutse tariki 26 Kanama 1947 muri Butare na Muvunyi Tharcisse wavutse ku ya 15 Kanama 1953 muri Byumba

Basabwe kuva muri icyo gihugu bitarenze iminsi 7 nk’uko byanditswe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Hamadou Adamou Souley, taliki ya 27 Ukuboza 2021. ni mu gihe IRMCT itangaza ko umwe muri abo Banyarwanda yari atarimurirwa muri icyo gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’aho taliki ya 11 Ukuboza 2021, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Valentine Rugwabiza yasabye ko Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rusobanura neza iby’abo Banyarwanda icyenda bagizwe abere cyangwa abakatiwe bakarangiza ibihano byabo baherutse kwimurirwa muri Niger u Rwanda rutabimenyeshejwe.

Amb. Rugwabiza yagejeje iki kibazo ku bagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi (UNSC) ubwo bashyikirizwaga raporo y’ibikorwa ya IRMCT yo kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021.

Amb. Rugwabiza yagize ati: “U Rwanda rwatunguwe no kuba rutaramenyeshejwe na IRMCT cyangwa Niger ku byerekeye iyimurwa ry’abo baturage b’u Rwanda. Tuzishimira ibisobanuro by’abayobozi b’Urwego, muri Komite rusange y’Inteko Rusange ibishinzwe, ku bijyanye no kwimura, gutuza, n’imibereho y’abaturage b’Abanyarwanda bimuwe bari baravuye mu maboko ya IRMCT mu myaka icumi ishize, niba biri mu bigize ingengo y’imari y’uru rwego.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwizera ko Igihugu cya Niger kizuzuza inshingano zacyo neza mu guharanira ko nta n’umwe muri abo Banyarwanda icyenda uzakoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu gutegura no gukora ibikorwa byagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 10 ishize.

Amb. Rugwabiza yashimangiye ko hari ibimenyetso simusiga mu mateka y’ibyaha bagiye bakora ko muri bo harimo abijanditse mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi na nyuma y’uko barekurwa n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Perezida wa IRMCT, Umucamanza Carmel Agius, yavuze ko  kohereza abo Banyarwanda muri Niger byashingiye ku masezerano Loni yasinyanye n’icyo Gihugu mu kwezi k’Ugushyingo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/12/2021
  • Hashize 2 years