Leta ya Myanmar yahakanye yivuye inyuma ikirego cya ONU cya Jenoside y’aba-Rohingya

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years

Ubutegetsi bwa Myanmar bwamaganye icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kivuga ko abasirikare bakuru b’iki gihugu bagomba gukorwaho iperereza kuri jenoside iki cyegeranyo kivuga ko yakorewe abayisalimu bo mu bwoko bwa nyamucye b’aba-Rohingya.

Zaw Htay, umuvugizi wa leta ya Myanmar, yavuze ko iki gihugu kitemeranya cyangwa ngo cyemere “umwanzuro uwo ari wo wose w’akanama k’uburenganzira bwa muntu [ka ONU].”

Mbere yaho, Ubushinwa – bufitanye na Myanmar umubano ushingiye kuri ambasade no ku bukungu – nabwo bwari bwamaganye iki cyegeranyo, buvuga ko kotsa igitutu Myanmar “ntacyo bifasha.”

Bwana Htay yavuze ko Myanmar itihanganira na busa ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati”Ntabwo twemereye ONU kwinjira muri Myanmar, ni yo mpamvu tutemeranya ndetse tutemera imyanzuro yatanzwe n’akanama k’uburenganzira bwa muntu.”

Yavuze ko iki gihugu cyifitiye akanama kayo kigenga gakora iperereza kagafasha mu gusubiza ibirego by’ibihimbano by’amashami ya ONU n’indi miryango mpuzamahanga.

Aya magambo ye ni cyo gisubizo cya leta ya Myanmar ku cyegeranyo ONU yatangaje ku wa mbere.

Mu bihe byashize, igisirikare cya Myanmar nacyo cyari cyavuze ko nta kintu kibi cyakoze.

Bwana Htay yananenze Facebook, avuga ko leta ya Myanmar itari yamenye ko uru rubuga nkoranyambaga rwari rufite umugambi wo gusiba konti zimwe na zimwe z’abarukoresha muri iki gihugu.

Ubuyobozi bwa Facebook bwasibye konti 18 na paji za Facebook 52 n’amatsinda 20 byose byo muri iki gihugu nyuma yaho ONU ivugiye ko “uru rubuga rwahindutse ahantu h’ingirakamaro ho kubibira urwango.”

Igitangazamakuru the Global New Light cyasubiyemo amagambo ye agira ati”Dufite byinshi byo kubaza nyuma yaho izi konti za Facebook zisibiwe. Kuki zasibwe…ndetse ni gute twazisubirana?”

Yanditswe na Habarurema Dajamali

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years