Leta ya Gambiya Yafunze Amaradiyo Yigenga

  • admin
  • 03/01/2017
  • Hashize 7 years

Abategetsi bo mu gihugu cya Gambiya bafunze radiyo yigenga mu gihe umwuka mubi mu bya politike ukomeza kwiyongera. Ibyo bije mu gihe perezida Yaya Jammeh, akomeza guhakana ko yatsinzwe mu matora ahurutse kuba muri Gambiya.

Radiyo Teranga FM, ihindura amakuru yo mu binyamakuru byo muri Gambiya mu ndimi zivugwa mu gihugu, yategetswe n’abashinzwe umutekano w’igihugu gufunga radiyo ku cyumweru gishije nkuko voice of America ibitangaza , ngo bayitegetse gufunga kumpamvu zidasobanutse .

Teranga FM yafunzwe inshuro enye mu myaka ya vuba. Umuyobozi mukuru wayo ashinzwa ko yashatse guhungabanya inzego z’igihugu mu mwaka w’i 2015. Ari muri gereza kuva icyo gihe. Iyindi radiyo iri hafi y’umurwa mukuru, Hilltop Radio, nayo iravugwaho ko yafunzwe kuwa mbere .

Ibihugu bigize CEDEAO, bishinjwa gukoresha inguvu kugira bikure Yaya Jammeh, ku butegetsi, ngo azava ku butegetsi muri uku kwezi kwa mbere nkuko biteganyijwe, inyuma yuko atsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu kwezi gushize.


Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/01/2017
  • Hashize 7 years