LaForge Bazeye na Lt Col Abega ba FDLR bakatiwe gufungwa imyaka 10

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kubiranisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi, rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Nkaka Ignace uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

La Forge Fils Bazeye yahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre akaba yarabaye ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe wa FDLR, bakaba barafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, mu mpera ya 2018.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo urwo rugereko rwihariye rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwatangaje igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuri abo bagabo bivugwa ko bafashwe bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe w’Iterabwoba wa RNC ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi k’Ukuboza 2020, aba bagabo bombi bari basabye urukiko imbabazi z’ibyaha bemera bakoze, bakifuza ko bacishwa i Mutobo bagahabwa amahugurwa n’inyigisho ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ibi babivugaga batanga ingero ku bandi bagiye bafatirwa mu mashyamba ya Congo nyuma bagahabwa imbabazi. Ubushinjacyaha bwo bwari bwateye utwatsi ibyifuzo bya Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre ku byifuzo byo guhabwa imbabazi.

Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko abafatiwe mu mashyamba ya Congo bahawe imbabazi, benshi muri bo bari barishyikirije ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abandi bari baremeye gutahuka ku Rwanda mu mahoro.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko aba bo bafashwe bavuye muri Uganda aho bajyaga gushaka ubufasha bwo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda aho bari banafitanye umubano n’imikoranire bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse na Leta ya Uganda, bivuze ko bo bari bagikomeje ibikorwa byabo by’iterabwoba ku Rwanda.

Mu byaha biri ku isonga Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre bari bakurikiranweho, harimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, icyaha cy’iterabwoba, kujya mu mutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Binavugwa ko aba bagabo bari mu bagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana imbaga y’abaturage b’inzirakarengane mu ntaramba y’Abacengezi yo mu myaka ya 1996-1998 mu byahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Gisenyi, Cyangugu, Ruhengeli, Kigali-Ngali n’igice cy’iyahoze ari Gitarama.

Muri iyi ntambara y’Abacengezi, aba bagabo bakurikiranyweho uruhare bagize mu iyicwa ry’abaturage b’abacivile bagera kuri 200 biciwe i Mudende.

Iki gihe kandi ngo banatwitse imodoka ya Bralirwa ihiramo abasaga 39. Ibi byose ngo babikoraga bashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda nyamara abenshi mu bari bagize uyu mutwe bari barahunze igihugu kubera uruhare rutaziguye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bakurikiranyweho kandi kuba mu mutwe wa gisirikare utemewe no gukorana n’igihugu cy’amahanga hagamijwe kugaba ibitero mu Rwanda ari na byo bigize impurirane y’icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka “Abega” wari ushinzwe ubutasi muri FDLR
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years