Kwiyubaka bihera ku mutekano – Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga yiyamamarije mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, abwira abatuye aka Karere ko kwiyubaka bihera ku mutekano hagasigara kugera ku majyambere.

Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abakandida-Depite mu matora azaba ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2024, byabereye muri Sitade ya Gicumbi.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Kagame, yakiriwe n’abasaga 250,000 by’Abanyamuryango ba FPR bamwizeza ko bazamutora 100%.

Yavuze ko umutekano nyawo ari ukwirinda, bakarinda n’ibyo bubaka kandi bakarinda n’ababo bityo ko ikiba gisigaye ari amajyambere.

Yagize ati: “Kwiyubaka bihera ku mutekano.”

Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.

Ati: “Muri Politiki ya FPR n’imitwe yindi ya Politiki dufatanije, ntawe dusiga inyuma kandi duhamagira wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere ariko twese hamwe biduteza imbere nk’igihugu.”

Yavuze ko ubukene, ubujiji, indwara ko ibyo byajyanye n’a bagize imiyoborere mibi.

Akomeza agira ati: “Abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi abo bajyanye na byo. Twe turi bashya, ndababona benshi hano muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, dukwiye gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga, bihera kuri buri wese.”

Yashimangiye ko bihera ku mutekano, ku miyoborere myiza, kutagira usigara inyuma, hanyuma kandi n’Abanyarwanda na bo amajyambere akaba nk’ay’abandi kandi ko bayavanye mu bikorwa byiza bakora.

Yavuze ko yabaye i Gicumbi ariko ko atihutiye kubasura. Ku rundi ruhande ngo yagarutse asanga ibyo basezeranye barabyujuje birimo kubaka Umujyi wa Byumba.

Abanyagicumbi yabashimiye ko borora ndetse bagahinga kijyambere.

Yagize ati: “Ibyiza kurusha inshuro nyinshi ibyo tugezeho, biri imbere. Niho tugana, turacyari kumwe rwose.

Amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki biturutse ku mikorere, biturutse mu mbaraga, biturutse mu bwenge n’ubumenyi mwebwe mufite cyane cyane nk’abantu batoya.”

Yabwiye ababyeyi batanze intashyo zabo ko ntacyo bazamuburana. Yabasezeranyije kuzagaruka nyuma yo gutora ku gipfunsi kandi ko igihango bafitanye kikiri cya kindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months