Kwita ku burezi bw’ibanze ntibigarukira gusa mu mashuri- Jeannette Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/11/2024
  • Hashize 1 week
Image

Madamu wa Perezida wa Republika, Jeannette Kagame ashimangira ko kwita ku burezi bw’ibanze mu mashuri y’abana bato, ari umusingi w’iterambere rirambye ry’ibihugu bigize umugabane wa Afurika. 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama Nyafurika yiga ku burezi bw’ibanze iteraniye i Kigali.

Ni ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’urwego rw’uburezi ku mugabane wa Afurika, hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye iterambere ry’uburezi bw’ibanze ku mugabane. 

Bimwe muri ibi bibazo harimo ko muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara 90% by’abana bato bari munsi y’imyaka 10 biga mu mashuri y’inshuke n’abanza kugera mu mwaka wa 3, bashobora gusoma ariko ntibasobanukirwe ibyo basomye, harimo n’ikibazo cyo kwandika neza ndetse no kubara n’ibindi bitandukanye.

Mu rwego rwo kuziba ibyuho bigaragara mu rwego rw’uburezi ku mugabane wa Afurika, Banki y’Isi imaze gutanga inguzanyo y’amafaranga agera kuri miliyari 7.26 z’Amadorali muri Afurika y’Iburasirazuba, umuyobozi mukuru wungirije wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Dr Victoria Kwakwa we avuga ko bazakomeza kwagura imikorere yabo no mu bindi bice bya Afurika mu rwego rwo kurushaho gushyigikira iterambere ry’uburezi.

By’umwihariko mu rwego rw’uburezi mu Rwanda, hari gahunda yo kuzamura umubare w’abana binjira mu mashuri y’abana bato ukagera kuri 65% mu myaka 5 uvuye kuri 39%. 

Ministiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yasangije abitabiriye ibi biganiro iby’u Rwanda rwakoze n’ibyo rukomeje gukora mu rwego rwo gukuraho inkomyi zibangamira uburezi muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame witabiriye ibi biganiro yagaragaje ko kwita ku burezi bw’ibanze bitagarukira gusa mu mashuri, ahubwo ko bijyana n’ibyo umwana akenera byose mu mikurire birimo imibereho, imitekerereze, uburere n’ibindi. 

Yashimangiye kandi ko gushyira imbaraga mu burezi bw’ibanze mu mashuri y’abana bato ari umusingi w’iterambere rirambye ry’ibihugu bigize umugabane wa Afurika.

Imibare igaragaza ko muri Afurika abana miliyoni 42 bafite imyaka yabugenewe yo kwiga mu mashuri abanza batiga. 

Biteganyijwe ko iyi nama izaba urubuga rwo gushyiraho ingamba zirambye mu gukemura ibi bibazo. 

Ibi biganiro bihurije hamwe, abo mu nzego z’uburezi barenga 500, barimo Abaminisitiri, abafatanyabikorwa muri uru rwego n’impuguke. 

Ni inama ibaye ku nshuro ya 2, bikaba biteganyijwe ko izamara iminsi 3.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/11/2024
  • Hashize 1 week