Kwibuka30: Shabana yifatanyije n’u Rwanda anarushimira ubumuntu rwamweretse

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Shabana Basij-Rasikh washinze School of Leadership of Afghanistan, SOLA, ishuri ryigisha abakobwa bo muri Afghanistan, ryimukiye i Kigali, yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashima uko yakiriwe mu gihugu.

Ku wa 7 Mata 2024, ubwo u Rwanda rwinjiraga mu bihe by’iminsi 100 yo #Kwibuka30, Shabana yifashishije urubuga rwa X [Twitter] atanga ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Shabana Basij-Rasikh yashimiye by’umwihariko urukundo n’urugwiro yabonye ubwo yagezaga ishuri rye ku butaka bw’u Rwanda mu myaka irenga ibiri ishize.

Ati “Tukiva mu ndege dukandagira ku butaka bw’u Rwanda, Abanyarwanda ba mbere baduhaye ikaze, abari bategereje kutwakira ni abajyanama mu bijyanye n’ihungabana.’’

Yavuze ko babahaye ubutumwa bubahumuriza kandi bubabwira ko bari kumwe na bo.

Yakomeje ati “Ntibari abashinzwe ingendo cyangwa umutekano, ni abajyanama mu bijyanye n’ihungabana. Batubwiye ko bumva neza uko twari tumeze, kandi ko duhawe ikaze. Batubwiye gushyira imitwaro yacu hasi, tukaruhuka, tukisanga.”

Shabana Basij-Rasikh yavuze ko azahora ashima urugwiro yeretswe n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.

Ati “Ndi kumwe namwe uyu munsi. Twibuke twiyubaka.’’

Ku rubuga rwa SOLA, Basij-Rasikh yashimye u Rwanda ko ibihe rwanyuzemo rwabikuyemo imbaraga zo gutanga no kwifuriza abandi amahoro n’ituze.

Ati “Igihugu cyigeze kubabazwa cyane kandi cyavuye mu mwijima kugira ngo kibe inkingi izwi y’umutekano muri Afurika. Ni igihugu gisobanukiwe ibyo impunzi zikeneye, aho ni ho dushinze imizi.”

Basij-Rasikh yakomeje gushimira abaturage b’u Rwanda ku bw’ubumuntu bamweretse.

Shabana Basij-Rasikh ayobora SOLA (School of Leadership, Afghanistan), ni ishuri ryonyine ku Isi, ricumbikira abakobwa b’Abanya-Afghanistan. Ryashinzwe mu 2016 i Kabul muri Afghanistan nyuma y’uko hagaragaye icyuho ku bangavu batazi gusoma no kwandika bangana na 63% mu gihe basaza babo bari 34%.

Shabana n’abakobwa yari acumbikiye mu ishuri rye, bahunze Umurwa Mukuru Kabul mbere gato y’uko Abataliban bawugeramo ku wa 24 Kanama 2021.

Abasaga 250 biganjemo abanyeshuri ba SOLA bageze mu Rwanda muri Kanama 2021 bahunga imvururu n’umutekano muke muri Afghanistan, watewe no gufata ubutegetsi kw’Abataliban.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks