Kwibuka30: Inyungu za Politiki ntizikwiye kujya hejuru y’ubumwe bw’Abanyarwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/04/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Kalinda Francois Xavier yatangaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubumwe kurusha inyungu za Politiki binyuze mu biganiro no kungurana ibitekerezo by’imitwe ya politiki.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyaranzwe no kwibuka Abanyapolitiki bagize uruhare mu kurwanya politiki mbi yariho yaranzwe n’amacakubiri no gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, bakaza kubizira.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, Abanyapolitiki 9 bakozweho ubushakashatsi bikamenyekana ko bagize uruhare mu kwamagana Jenoside bakaza kwicwa babizizwa, bongewe ku bandi 12 basanzwe bari kuri urwo Rwibutso, bose hamwe bamaze kuba  21.

Mu butuma yatanze hibukwa hanazirakanwa  ubutwari bwaranze abo banyapolitiki biyemeje kwitandukanya n’ikibi bakahaburira ubuzima, Perezida wa Sena  Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko abo banyapoliki bibukwa bakwiye icyubahiro kuko barwanyije ingoma y’igitugu ndetse baharanira ubumwe b’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo bya politiki by’umwihariko bakaba bararwanyije amacakubiri n’umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi kugeza aho babizira. Turifatanya n’imiryango yabo mu kubunamira, tubaha icyubahiro bakwiye”.

Dr Kalinda yakomeje avuga ko imitwe ya politiki iriho mu Rwanda kuri ubu,  yumvikanye ko ubuyobozi bushingiye ku kungurana ibitekerezo hagati y’imitwe ya politiki  ari bwo buryo bwiza bwo kuyobora igihugu cyaranzwe n’amacakubiri, by’umwihariko yiyemeza kwirinda no kurwanya ibikorwa bya politiki bishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose, yiyemeza ko inyungu z’imitwe ya politiki zidakwiye kujya hejuru y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko amahame ya Demokarasi Abanyarwanda bihitiyemo, kwimakaza ubumwe no guteza imbere imiyoborere myiza, bakwiye kubikomeraho bakabisigasira, bagaharanira no gukora ibirenze, bishakamo ibisubizo no gusigasira ibyagezweho n’umusaruro ushimishije Abanyarwanda bamaze kubikuramo mu myaka 30 .

N’ubwo icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko iminsi 100 yo kwibuka ikomeza mu gihugu hose  ariko ntizarenze tariki ya 19 Kamena 2024.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/04/2024
  • Hashize 2 weeks