KWIBUKA30: Ikipe ya Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka

  • Richard Salongo
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Mu gihe kuri iki Cyumweru hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikipe ya Arsenal yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka, igaragaza ko iri hamwe na bo binyuze mu butumwa abakinnyi n’abayobozi bayo batanze.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Bwongereza yavuze yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe rwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize iti”Uyu munsi twifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Mu batanze ubutumwa harimo myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso Jurien Timber uheruka gusura u Rwanda mu 2023 wavuze ko ubwo yahageraga yasuye Urwibutso akiga byinshi.

Ati”Mu rugendo rwanjye ruheruka mu Rwanda nasuye Urwibutso rwa Jenoside niga byinshi ku mateka.Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 ubutumwa bwanjye ku bakinnyi bato ni ugukomeza gukora cyane,bakaguma hamwe no kugira umuhate wo kugera ku nzozi zanyu.”

Ntabwo ari uyu Muholandi gusa watanze ubutumwa kuko Umunya-Australiakazi ukina asatira anyuze ku ruhande muri Arsenal y’abagore Caitlin Foord yavuze ko nawe yabikuyemo isomo ariko nanone ababazwa no kubona ko byabaye mu myaka 30 ishize.

Ati”Nabibonyemo isomo cyane ariko nanone mu gihe kimwe binababaje kubona gusa ko byabaye mu myaka 30 gusa ishize.”

Mugenzi we bakinana mu ikipe y’abagore ukomoka muri Repubulika ya Irilande Katie Alison McCabe nawe yavuze ko aya mateka nk’umukobwa ndetse n’abagenzi be yabakoze ku mutima kubona aho igihugu cyari kiri ndetse naho kiri ubu.

Ati”Byankozeho ku giti cyanjye n’imitima y’abakobwa kubona aho igihugu cyari kiri mu bihe byashize naho kiri ubu.

Mu bandi batanze ubutumwa bwabo harimo umuyobozi ushinzwe tekinike muri Arsenal wanayikiye hagati ya 2001 kugeza 2004,Umunya-Brazil Eduardo César Daud Gaspar uzwi nka Edu wavuze ko ubwo yasuraga Urwibutso yabonye ibibazo by’abakiriho barokotse Jenoside mu gihe Ray Parlour nawe wayikiniye hagati y’i 1992 kugeza 2004 we yavuze ko ubwo yazaga mu Rwanda agasura Urwibutso rwa Jenoside byari bigoye guhisha amarangamutima abona ibyo abantu banyuzemo gusa yishimira ko yahageze kuko byamufunguye amaso cyane.

Kuva Arsenal yatangira gukorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda mu 2018, buri mwaka yifatanya b’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itanga ubutumwa butandukanye.

Abanyabigwi ba Arsenal Robert Pires (uri ibumoso) na Ray Parlour (wambaye agapfukamunwa k'umukara) ubwo bari basuye urwibutso rwa Gisozi, Ray Parlour yavuze ko byari bigoye guhisha amarangamutima areba ibyo abantu banyuzemo
Ubwo yasuraga urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Arsenal F.C, Edu Gaspard yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Edu Gaspard yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda agasura urwibutso yabonye ibihe bigoye abarokotse banyuzemo
  • Richard Salongo
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks