#Kwibuka30: Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse abazize Jenoside

  • Richard Salongo
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abandi bakozi ba Loni kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, cyakorewe mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Igikorwa cyo kwibuka cyayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier. Cyitabiriwe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA), CP Christophe Bizimungu, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abayobozi muri Guverinoma n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro.

Ambasaderi Kayumba yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura urwango n’amacakubiri, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho.

Yagize ati “Urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka u Rwanda dushaka, kuko rufite imbaraga zo kubikora. Ibyagezweho murabibona, mugomba kubirinda, kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro.

Mu butumwa bwe bwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize ati “Mu 1994, miliyoni y’abana, abagore n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

Yavuze ko badateze kuzibagirwa abavukijwe ubuzima ndetse n’ubutwari no kwihangana kw’abacitse ku icumu, umuhate wabo n’ubushake bwo kubabarira byabaye ikimenyetso cy’urumuri n’ibyiringiro.


  • Richard Salongo
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks