#Kwibuka26 AU : Moussa Faki yahamagariye ibihugu bya Afurika guta muri yombi buri wese ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 07/04/2020
  • Hashize 4 years

Moussa Faki Mahamati akaba ari Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , yahamagariye ibihugu bya Afurika guta muri yombi, kuburanisha cyangwa bikohereza mu Rwanda buri wese ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigaritseho mu butumwa yageneye ibihugu bigize uyu muryango, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusanga, byatangiraga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera icyorezo cya COVID 19 gihangayikishije Isi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizakorwa ariko hagandewe ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo Leta iheruka gushyiraho.

Ingangamatsiko y’uyu mwaka ikaba ivuga ku “Kwibuka twiyubaka.”

Faki Mahamat nawe avuga ko kubera iki cyorezo cya Coronavirus, abagize uyu muryango batazahurira ku cyicaro gikuru nk’uko byari bisanzwe, ariko asaba buri wese kwibukira aho ari.

Yavuze ko iyi ari inshuro ya 25 muri AU batangiye kwibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati “Nubwo tutazahurira hamwe ku cyicaro gikuru cya AU ngo habe umuhango nk’uko byari bisanzwe, ndashishikariza buri wese kwibuka uyu munsi aho yaba ari hose. Ibi bikorwa byo kwibuka muri uyu mwaka biraduha umwanya wo kongera kureba inyuma no gushyira ingufu mu kurwanya Jenoside, ingengabitekerezo yayo, ihakana no kudahana, intego ni uko ibyabaye bizatongera kuba ukundi.”

Yavuze ko umugabane wa Afurika ugomba kuvana isomo ku cyaha cyakorewe ikiremwamuntu.

Ati “Ndaha icyubahiro ubuyobozi bw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange uburyo bakomeje gushyira ingufu mu byo bakora harimo guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi, kwihangana n’ubumwe byabaranze kuva mu bihe bikomeye banyuzemo, bakaza gushyira u Rwanda mu nzira y’iterambere, ubu kikaba ari igihugu ntangarugero muri Afurika no ku Isi.”

Mahamat yavuze ko hagati ya Mata na Nyakanga 1994, bibabaje kuba Isi yose yarimo irebera mu gihe Abatutsi barenga miliyoni bicwaga mu gihe kingana n’iminsi 100 mu Rwanda.

Yavuze ko mu gihe abantu barimo kwibuka ababyeyi, basaza na bashiki babo bishwe muri iyi Jenoside, bagomba no kumenya ko Jenoside ari icyaha gitegurwa, kigashyirwa mu bikorwa kandi na nyuma kigakurikirwa n’ibikorwa by’ihakana.

Ati “Tugomba gushyira ingufu zacu mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana ryayo ndetse no kurwanya umuco wo kudahana, mu gihe ingengabiterezo ya Jenoside yaba ikomeje guhabwa intebe, ihakana ryayo rizakomeza kwiyongera.”

Mahamat avuga ko izi nshingano zitagomba guharirwa ubuyobozi n’abaturage b’u Rwanda gusa, ko ari inshingano z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wose, imiryango y’Uturere, imiryango itegamiye kuri leta, iy’urubytiruko, iy’abagore, itangazamakuru n’abandi.

Yavuze ko “Kurwanya icyaha cyo kudaha bigomba kuba mu bushobozi bw’abanyamuryango bose ba AU ndetse n’umuryango mpuzamahanga, bagata muri yombi buri wese wagize uruhare muri Jenoside, bakababuranisha cyangwa bakabohereza mu Rwanda, Akanama ka AU gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kahamagariye ibihugu byose guta muri yombi, kuburanisha no kohereza abo bose bakekwaho uruhare muri Jenoside, ni ngombwa ko ibihugu byose bishyira mu bikorwa iki cyemezo.”

Yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka kigomba kwibutsa ko ibyabaye bitagomba gusubira, bikabaha umukoro wo guharanira amahoro, ubumwe, ubutabera, kurengera ikiremwa muntu n’uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.

Avuga ko kwibuka ku nshuro ya 26 bijyanye n’intego z’umugabane wa Afurika muri uyu mwaka, zivuga ku “Gucecekesha imbunda muri Afurika’.

Chief editor/ MUHABURA. RW

  • admin
  • 07/04/2020
  • Hashize 4 years