Kwibuka24:Abarokotse Jenoside bibaza impamvu ibihumbi by’Abarundi bakoze Jenoside badakurikiranwa n’inkiko

  • admin
  • 14/04/2018
  • Hashize 7 years
Image

Ubwo hibukwaga kunshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’umurenge wa Remera,Simburudari Theodor wigeze kuyobora IBUKA yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi b’Abihayimana biciwe muri Centre Christus i Remera aho bari mu mwiherero ndetse anababwira amateka y’uko abanyamahanga ibihumbi n’ibihumbi harimo abarundi bakoze Jenoside muri Paruwase yacyanika aza no kwibaza impamvu badakurikiranwa mu nkiko.

Mu ncamake Simburudari Theodor yavuze ku mateka y’ivangura yaranze Repubulika 2 za mbere, aho ngo zari zarateguye umugambi wo kurimbura Abatutsi bose yewe ngo Leta ya Habyarimana Juvenal yari yaratumije ibikoresho mu Bushinwa byo gukora Jenoside nk’ imihoro irenga ibihumbi 500.

Ngo ikimara kuza yahawe ‘Abahutu’ binyuze mu bigo byigishaga gutegura ifuguro ryiza byafashwaga na Caritas Rwanda,ndetse ngo abagore bajyaga gufata ifu cyangwa ibindi bicyenerwa mu mirire myiza babahaga n’umuhoro.

Simburudari yavuze kandi ko Jenoside yakozwe n’abanyamahanga harimo Ababirigi ndetse n’Abarundi bari baraje ari impunzi bahungira muri komine Nyakizu aha hoze ari muri Butare bitabajwe na Burugumesitiri wayo mukwica abatutsi.

yagize ati”Ibihumbi 15 by’abarundi byahungiye muri komine Nyakizu hahoze ari Butare ubu ni muri Nyaruguru bitabajwe n’uwari Burugumesitiri wa Nyakizu nibo bishe abantu muri paruwase ya Cyanika”.

Ikindi kandi ngo abatutsi bapfuye muri 67 bazira ko ari abaronari nabyo byagizwemo uruhari n’abasirikare b’ababirigi.

Simburudari Theodor yagize ati”Nk’uko muri 63 abatutsi barasiwe I Nyamavumba bazira ko ari abaronari byagenze bigizwemo uruhare n’abasirikare b’Ababirigi bayobowe na komanda witwa Pirate ariko icyo gihe no muri 94,abanyamahanga bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi cyane cyane abarundi aho banyuze ari abari, bari mu gace ka Byumba bagiye bahunga inkotanyi, kugeza kubari baje vuba nkabo ngabo bari baje nyuma y’urupfu rwa Perezida Ndadaya.Ikibazo ni uko kugeza n’uyu munsi Abarundi bo nta n’uwubakurikirana mu nkiko”.

Burya ngo kugira ngo Jenoside ishoboke hifashijwe abanyabwenge aho banyuraga mu baturage bagenda babigisha banabashishikariza kwitabira ubwicanyi.ari nako abanyabwenge bicaye bagakora comite zishinzwe gutegura Jenoside nk’uko byabaye ku gihe cya Jenoside y’abayahudi yakozwe n’abanzi.

Hashyizweho komite yitwa Comisiyo Bagosora niyo yicaye itegura igitabo kiswe “Definition de l’enemie”cyangwa igisobanuro cy’umwanzi. Yari igizwe n’abasirikare 10 aribo Koroneri Bagosora Theoneste wari umuyobozi wayo,Koroneri Marcel Gatsinzi,Koroneri jandarume Hakizimana Fosien,Koroneri Felicien Muberuka,Koroneri Deograsiasi Nsabimana,Ltn Koroneri Nsengiyumva Anatori,Majoro Jovenal Bahuwufite,Majoro Cyiza Gusitini,Majoro jandarume Karangwa ndetse na Majoro Aloys Ntabakuze.




Padiri wa Centre Christus watangiye asoma ijambo ryImana anaha ikaze abashyitsi bari baje mu gikorwa cyo kwibuka inzira karenga zazize Jenoside

Simburudari Theodor watanze ikiganiro kirebana n’amateka y’uburyo Jenoside yateguwe,uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uruhare rukomeye abanyamahanga bayigizemo n’ubwo hari abadakurikiranwa n’inkiko urugero nk’Abarundi
Olivier Gakwaya wahose ari umuvugizi wa Rayon Sport yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yamusize iheru heru ariko ku bw’Imana akabasha kurokoka
Abatuye mu murenge wa Remera ndetse n’inshuti bari baje mu gikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’umurenge
Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga Proffesseur Samu Rugege nk’umwe mu batuye mu murenge wa Remera acana urumuri rw’ikizere

Abayobozi batandukanye harimo umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga,aba karere ab’umurenge n’abandi bunamiye banaha icyubahiro inzira karengane z’abihaye Imana zishyinguye mu rwibutso rwa Centre Christus i Remera
Umuyobozi w’umurenge wa Remera na Olivier Gakwaya bashyize indabo ku mva ishyinguwemo inzira karengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Remera Emmanuel Karamba nawe yashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abihaye Imana
Abashyitsi batandukanye bari baje kwifatanya n’abatuye mu murenge wa Remera bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abihaye Imana bazize Jenoside muri Centre Christus
Hashyizwe indabo ku mva ishyinguwemo abihaye Imana mu rwibutso rwa Centre Christus i Remera
Abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’umurenge wa Remera harimo n’umuyobozi wa Muhabura.rw(hagati) bacanye urumuri rw’ikizere
Umunyamabanga w’umurenge wa Remera Jean Saveur Kalisa ushimirwa cyane bikomeye n’abacitse ku icumu bo mu murenge kubera ko abahora hafi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/04/2018
  • Hashize 7 years