Kwibuka: Igisobanuro cy’Igiti cy’Icyizere cyakoreshejwe hatangizwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri BK Arena hateguwe igiti kinini gikozwe mu rumuri, gifite igisobanuro cyerekana kure u Rwanda rwavuye, aho ruri n’icyerekezo cyarwo.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku Cyumweru ni bwo hatangijwe Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka. Ni igikorwa cyatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere cyayobowe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Cyanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye bifatanyije n’u Rwanda.

Ibiganiro bitangiza #Kwibuka30 byatangiwe muri BK Arena. Muri iyi nyubako yakora abantu ibihumbi 10, hari hateguwe mu buryo bwihariye, ahasanzwe hakinirwa hubatswemo ikintu gisa n’igiti, gifite amashami n’imizi.

Ni igihangano cyatekerejweho mu gushushanya uko igihugu, kigereranywa n’igiti, cyaciwe amashami ariko imizi yacyo yongera gutuma gishibuka.

Iki giti kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi birimo icya mbere cy’amashami n’amababi menshi akoze mu matara. Aya asobanura ubutabazi n’uburinzi abahigwaga muri Jenoside bari bakeneye ariko batabashije kubona.

Igice cya kabiri ni igihimba cy’iki giti gisobanura indoto z’abakiri bato, n’ubushobozi bifitemo, bimurikiwe n’urumuri rw’icyizere.

Urumuri rw’icyizere ni ikimenyetso cy’umurage w’imbaraga, ubudaheranwa, icyubahiro n’ubumwe urubyiruko rusabwa gutwara rugana imbere.

Igice cya gatatu ni imizi y’igiti itwibutsa gusigasira amateka n’umuco byo shingiro y’ibindi byose, ari na ho abenegihugu bavoma indoto n’imbaraga zo kugera kure mu rugendo rwo kubaka u Rwanda bifuza.

Iki giti gifite byinshi cyigisha Abanyarwanda n’Isi muri rusange, harimo kubakira ku mateka mu kurema u Rwanda rushya bigomba kugirwamo uruhare n’ababyiruka nk’imbaraga z’Igihugu no kumenya neza ko kuba harabuze ubutabazi, bo bibonyemo ibisubizo harimo no guhagarika Jenoside.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 9 months