Kwibuka 30: Uwicishije mushiki wa Perezida Kagame aridegembya mu Bufaransa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ubuhamya bw’abo mu muryango we bishwe muri Jenoside, akomoza kuri mushiki we wishwe agambaniwe na mugenzi we bakoranaga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Mu nshuro 30 kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni  bwo bwa mbere Perezida Kagame yafunguriye Abanyarwanda n’Isi yose inkuru y’ibyerekeye umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubusanzwe ari inkuru adakunda kuvuga nk’uko yabikomojeho.  

Yavuze ko uwo muhiki we yitwa Florence wari amaze imyaka 15 akorera UNDP mu Rwanda, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga we yaheze mu nzu ye yari hafi hafi y’ibirindiro bya Gisirikare bya Camp Kigali, ari kumwe na kisengeneza ke n’abandi bana ndetse n’abaturanyi, bose hamwe bageraga kuri 12.

Perezida Kagame ati: “Telefoni yo mu rugo rwa Florence, yarakoraga ndetse namuhamagaye kenshi nkoresha telefoni yanjye yakoranaga n’icyogajuru. Igihe cyose twavuganaga yarushagaho kwiheba, ariko ingabo zacu ntizashoboraga kugera muri ako gace. Igihe Gen. Dallaire  wari Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro yansuraga aho nari ndi ku Mulindi, namusabye kurokora Florence. Yavuze ko agerageza.”

Ubwa nyuma yavuganye na Florence, Perezida Kagame yamubajije niba hari umuntu waba wabagezeho aramusubiza ati: “Oya. Atangira kurira, maze aravuga ati: “Paul, ukwiye guhagarika kugerageza kudutabara. Ntabwo tugishaka kubaho ukundi aho ari ho hose.”

Mu buhamya bwe, Perezida Kagame yagize ati: “Avuga ibyo nahise numva icyo ashatse kuvuga. Yarankupye, icyo gihe nari mfite umutima ukomeye cyane ariko wacitse intege kubera ko numvise ibyo yageragezaga kumbwira.

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo, bose barishwe. uretse umwishywa wanjye umwe wabashije gucika ngashimira umuturanyi wamuhishe.”

Abajije Gen. Romeo Dallaire ibyabaye ku basirikare yohereje ngo bajye gutabara mushiki we n’abandi bari baheranye mu nzu,  yavuze ko abasirikare be bahuye na bariyeri y’Interahamwe yafi y’urugo rwe maze basubira inyuma ubwo.

“[…] Hagati aho, yampaye andi makuru y’amabwiriza yaturutse kuri Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye yo kurinda Abadipolomate n’abasivili b’abanyamahanga bahungaga n’inzira y’amaguru berekeza i Burundi, kugira ngo baticwa n’abitwaje intwaro.

Ibyo bintu byombi byabereye igihe kimwe. Sinari nkeneye guhabwa amabwiriza ku kintu kigaragara nk’icyo, ni icyo nari ngiye gukora. Ariko abandi basirikare bari mu butumwa bw’amahoro bahunze Interahamwe zari kuri bariyeri…

Sidenganya Gen. Romeo Dallaire. Ni umugabo mwiza, yakoze ibishoboka byose mu bihe bibi cyane kandi akaba yaranabaye umuhamya w’ukuri kenshi nubwo byashoboraga kumugiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yavuze ko mu ruhurirane rw’ibyo bikorwa bibiri, ari bwo yaje kuzirikana  agaciro gashingiye ku nzego zinyuranye z’ubuzima.

Nyuma y’igihe ni bwo byaje kumenyekana ko Umunyarwanda wakoraga muri UNDP ari we wagambaniye bagenzi be b’Abatutsi abarangira abicanyi.

Abahamya bamwibuka yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ryakurikiye igitero., ariko yakomeje akazi muri UNDP mu myaka myinshi yakurikiyeho na nyuma y’uko hari ibihamya bimushinja byabonetse.

“[…] Uyu munsi aracyidegembya. Uyu munsi aba mu Bufaransa.”

“Abarokotse tubafitiye umwenda…”

Mu ijambo rye rirerie yatanze mu rurimi rw’Icyongereza, Perezida Kagame yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaza ubutwari mu gukora ibidashoboka basabwa kugira ngo u Rwanda rwunze ubumwe rubeho.

Yavuze ko mu gihe cyo kwibuka imitima y’abarokotse yuzuye umubabaro n’ishimwe ku rugero rungana, ati: “Turibuka abacu bapfuye ariko tunashima icyo u Rwanda rwabaye cyo.”

Yakomeje agira ati: “Ku barokotse muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka mwikorera umutwaro w’ubwiyunge ku bitugu kandi mukomeje kubikora, kandi buri munsi mukomeje gukorera igihugu cyacu ibidashobok,a turabashimira.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko imyaka ishira abavutse ku barokotse, bakomeje guhangana no guceceka n’ubwigunge bituruka ku gukumbura abavandimwe batigeze bahura na bo cyanga abatarigeze babona n’amahirwe yo kuvuka.

Ati: “Uyu munsi, namwe turabazirikana. Amarira yacu atemba ajya munda ariko dukomeza kujya mbere nk’umuryango.  Abanyarwanda batagira ingano na bo banze kumvira ababashishikarizaga gukora Jenoside. Bamwe muri bo batanze ikiguzi kirenze kuri ubwo butwari, bityo turabibuka.”

Yavuze ko urugendo rw’Abanyarwanda rwabaye rurerure kandi rwari rukomeye  kubera ko u Rwanda rwapyinagajwe bikomeye n’uburemere rw’igihombo rwagize ndetse n’amasomo rwize yandikishijwe amaraso.

Yashimye ko iterambere ry’u Rwanda kuri ubu rigaragarira buri wese rikaba ari umusaruro w’amahitamo y’Abanyarwanda arimo kunga ubumwe ari na wo musingi wa byose, gufata inshingano nk’abanyagihugu no kureba kure.

Perezida Kagame yavuze ko mu mu 1994, Abatutsi bose bagombaga gutsembwa by’iteka ryose kubera ko ubwicanyi bwamenesheje ibihumbi amagana mu myaka 30 yabanje bwabonwaga nk’aho budahagije.

Yavuze ko atiyumvisha impamvu ibihugu bimwe bihitamo kwigumira mu bujiji byirengangiza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko urujijo nk’urwo ari icyaha cyo gupfobya u Rwanda ruzahora rurwanya iteka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks