Kwibuka 30: RBC irasaba abantu kwita ku bantu bashobora guhungabana muri iki gihe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka ushize, abantu bagaragayeho ihungabana banganaga na 2,184. Icyo kigo kigasaba abantu kwita ku bantu bashobora guhungabana muri iki gihe u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, ubwo RBC na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kibanze ku butumwa bwo kwita ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius yavuze ko iryo hungabana rigenda rigabanyuka ugeraranyije n’uko byari bimeze mu myaka yo hambere.

Ati: “Duhereye mu mwaka wa 2010 mu cyumweru cyo Kwibuka (kuva tariki 7-13 Mata) imibare twakiraga hari n’aho twageze ku 4,300 bahungabanye mu gihe cyo kwibuka. Imibare yagiye igabanyuka igera hagati ya 3000 na 4000 mbere gato ya COVID 19.”

Gishoma yavuze ko imibare igenda igabanyuka ariko ko bitavuze ko mu yindi minsi itari iyo kwibuka nta hungabana riba rihari.

Ati: “Mu gihe cya COVID 19 abantu ntabwo bahuraga ihungabana ryaragabanyutse ariko ntabwo ryagiye.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Kanyamanza Claudine  yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitwararika muri iki gihe cyo kwibuka bakirinda gukomeretsa abarokotse Jenoside, hirindwa ko bahungabana.

Ati: “Iyo tuvuga ibikorwa, n’uyu mwanya wo kwibuka ni umwanya ufasha mu komorana ibikomere, muri iki gihe ni igihe twibuka ibintu bikomeye no gushaka uko twafasha kugira ngo abantu birinde, kudukomeretsa, twumve ko dutekanye, kandi n’igihugu cyaduhaye agaciro ku buryo twakoresha uyu mwanya neza.”

Yavuze ko mu gihe harimo kuba ibikorwa byo kwibuka ari umwanya wo guha agaciro abakambuwe, yanasabye abakuze kuganiriza abana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bibafasha kwirinda uruhererekane rw’ihungabana mu miryango.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwibuka yatanzwe na MINUBUMWE kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bizagende neza.

Dr Gishoma yasabye Abanyarwanda muri rusange kwirinda amagambo mabi akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubakomeza mu gihe cyo kwibuka.

RBC itangaza ko mu mwaka ushize ubwo habaga Kwibuka ku nshuro ya 29 mu cyumweru cyo kwibuka, hakiriwe abantu bahugangabanye bangana 2 184, muri bo abagera ku 1 510 bafashirijwe ahabera ibikorwa byo kwibuka, 136 bagejejwe ku bitaro bikuru  kuko babaga bafite ihungabana riremereye, 309 bitabwaho bari ku bigo nderabuzima, 229 bafashirizwaga aho bari n’abaganga, hifashishijwe ikoranabuhanga (Helpline).

Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bizatangira tariki ya 7 Mata 2024, aho u Rwanda n’Isi bazatangira kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi basaga 1,000,000 bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks