Kwibuka 30: Perezida Kagame yavuze u buhamya bwe bwite anashimira ibihugu byabaye inyuma y’u Rwanda

  • Ruhumuriza Richard
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango udasanzwe wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame atangira kugeza ijambo abitabiriye uyumuhango.yavuze ko abarokotse babaye intwari mu myaka 30 ishize. Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.

Perezida Kagame yavuze ku buhamya bwe bwite

Ati “Ndashaka kubasangiza urugendo rwanjye bwite, ubusanzwe sinjya nkunda kubivuga. Mubyara wanjye, Florence yakoraga muri Loni mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15, nyuma y’uko Jenoside itangiye, yakurikiwe mu rugo rwe hafi ya Camp Kigali ari kumwe na mwishywa we n’abandi bana hamwe n’abaturanyi.

Telefoni yo mu rugo rwa Florence yarakoraga, nagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi, inshuro zose twavuganaga, yari afite impungenge, ariko ingabo zacu ntabwo zabashije kugera muri kariya gace.

Ubwo Dallaire yazaga kunsura ku Murindi, namusabye gutabara Florence, ambwira ko azabigerageza. Ubwa nyuma navuganye nawe, namubajije niba hari umuntu wamugezeho, ambwira ko ntawe, atangira kurira, arambwira ati Paul, ukwiriye guhagarika kugerageza kudutabara, ntabwo tugikeneye kubaho. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, hanyuma arakupa.”

“Icyo gihe nari mfite umutima ukomeye, ariko nacitse intege gato kuko numvaga icyo yashakaga kumbwira. Mu gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kw’iyicarubozo, barishwe usibye mwishywa umwe wagerageje gutoroka bigizwemo uruhare n’umuturanyi nyuma biza kumenyekana ko umunyarwanda wakoraga muri UNDP yagambaniye mugenzi we w’Umututsi akamuterereza abicanyi.”

Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry’icyo gitero. Yakomeje gukora muri UN imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyigembya mu Bufaransa.

 Perezida Kagame yashimiye ibihugu byabaye inyuma y’u Rwanda kugeza uyu munsi

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zabanye narwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside no kwiyubaka.

Ati “ Urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”

Yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.

Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo. Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.

  • Ruhumuriza Richard
  • 07/04/2024
  • Hashize 3 weeks