#Kwibuka 26 : Abo bapfobya barahari mu Bubiligi Abazukuru ba Mbonyumutwa – Dr Jean Damascene Bizimana

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 5 years
Image

Kuri iyi nshuro ya 26 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda barasabwa kwima amatwi abashobora kubabibamo ibitekerezo byo kuyipfobya no kuyihakana bitwikiriye icyorezo cya koronavirusi kuri ubu cyatumye kwibuka bizabaho mu buryo budasanzwe. Ni ubutumwa bwa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ndetse n’umuryango IBUKA.

Mu kiganiro cyahuje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, ndetse na Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC bashimangiye ko kwibuka bizaba n’ubwo bizakorwa mu buryo budasanzwe, bakaba bamara impungenge abatekerezaga ko bitazaba kubera abantu bari mu ngo zabo.

Dr Bizimana ati “Abo wigeze kuvuga bapfobya barahari, nahoze mbisoma hari abari mu Bubiligi bavuga ngo kwibuka babikuyeho biranabereka ko na ya jenoside bavuga idafite agaciro, hari abantu babyanditse abuzukuru ba Mbonyumutwa baba muri Jambo mu Bubiligi. Ni yo mpamvu tugomba kubumva tugakurikira ibyo bakora ariko ntibagomba kudutesha umwanya no kuduhangayikisha ngo runaka yanditse iki ese ko nta wuramusubiza,..twe tuzababwira ukuri binyuze muri za nyandiko komisiyo yagiye ikora.”[

Ku bibaza uko ubuhamya bwatangwaga mu bihe byo kwibuka bamazwe impungenge ko bashobora kububona baciye ku rubuga rwa CNLG ndetse n’urw’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ku bashobora kuzahura n’ihungabana, Dr Yvonne Kayiteshonga yavuze ko bazafashwa n’ababari hafi, bakaniyambaza abajyanama b’ubuzima na bo bakaba babafasha kugezwa kwa muganga.

Ati“Inama dutanga ni uko abantu bamenya abari basanzwe bagira ibibazo bakababa hafi hubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda koronavirusi. Twakoze ubushakashatsi muri 2018 dusanga 28% ari bo bagifite ihungabana ariko abo 78% basigaye ni bo bazita ku bandi ni na bo bafite telefoni bazatelefonaho bahumurize bagenzi babo nibyanga bazahamagara abajyanama b’ubuzima babafashe kuri telefoni gusa. Ibimenyetso nibikomeza tuzahamagara umujyanama w’ubuzima adufashe ariko ibimenyetso nibikomeza na we azahamagara 112 azi uburyo bazitaba baze bafate umuntu bamujyane kwa muganga bajye kumwitaho.”

Bagaruka ku isomo icyorezo cya koronavirusi gisigiye Abanyarwanda by’umwihariko mu buryo bwo kwibuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko isomo ririmo ari ukurushaho kwishakamo ibisubizo na ho Umuyobozi wa IBUKA akavuga ko bibasigiye isomo ryo gushimangira ibufatanye bw’inzego.

Prof Dusingizemungu yagize ati “Twajyaga tubikora n’ubundi, ariko ubu ngubu byariyongereye ku buryo budasanzwe. Umuvandimwe wanjye uyu Damascene tuvugana nibura inshuro 8 inkeya. Haba mu gitondo haba ku manywa haba ryari kugira ngo dusangire amakuru ku cyakorwa kandi icyo dupfunditse kikarara kigeze ku bo dushinzwe. Ubufatanye n’inzego ni isomo rikomeye.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020 ni bwo icyumweru cy’icyunamo kizatangira kikazarangira tariki 13 Mata. Abari mu mahanga na bo bazibuka ariko bubahiriza amabwiriza y’ibihugu barimo arebana no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 5 years