Kwibuka 24:Ibyo twibuka ni kamere yacu-Perezida Kagame

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Atangizaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside ya korewe abatutsi 1994,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igikorwa cyo kwibuka gisa nkaho gitangiye ndetse ahubwo ari ugutangira bundi bushya kuko kwibuka ari kamere ndetse bikaba ari ubuzima bwa buri munsi bw’umunyarwanda kuko ari ibibyibutsa amateka y’abanyarwanda baciyemo.

Perezi Paul Kagame yavuze ko nubwo biri kuvugwa ko kwibuka bibaye ku nshuro ya 24 ahubwo kwibuka bisa nkaho aribwo bitangiye ikindi kandi kwibuka ni kamere y’abanyarwanda .

Yagize ati”Nubwo navuze ko iyi nshuro ibaye iya 24,buri kwibuka bisa nkaho bitangiye,bibaye inshuro 24 ariko uko biba, bisa nkaho ari kunshuro yambere.Ntabwo bijya bigera ku icumi,cumi na gatanu,makumyabiri,…ngo bigenda bisa nk’aho bihita gusa.ahubwo bisa nko ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, ni ubuzima bwacu,ni imiryango yacu ,ni igihugu cyacu”.

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko kwibuka ari uguhangana n’amateka abanyarwanda baciyemo kuko iyo hakorwa igikorwa cyo kwibuka ni igikorwa kibutsa abantu ko hari amateka mabi yabayeho kandi Atari akwiye kubaho.

Perezida Kagame ati”kwibuka ikindi cyabyo ni uko ari uguhangana n’amateka yacu.Iteka iyo twibuka duhura n’amateka yacu atuma twibuka tukongera guhangana nayo, duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya.Ni ibitwibutsa rero ko ari amateka mabi twagize tutagombaga kugira. Ni ibitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kwisubiramo, ashobora kongera kuba.Ni ukutwibutsa ko hari ibigomba gukorwa Kugira ngo ayo mateka atazongera kuba”.

Yungamo ati” kwibuka kandi ni ibitwibutsa ngo twebwe ubwacu abanyarwanda nitwe tuba turi ku isonga. Ibyo uko hari uwakurangiriza ibibazo byawe by’amateka yawe byo ntibibaho.Amateka yawe ni ayawe,ibibazo byawe ni ibyawe uwubigufashamo, abigufashamo uri munzira wowe ugerageza kubyicyemurira”.

Yasoje avuga ko igikwiye gukorwa ari ugukomeza kwiyubaka mu bintu byose bituma iterambere rihoraho ntaguhoranwa n’amateka mabi cyangwa guheranwa n’abayagizemo uruhare.

Perezida Kagame ati”Icyo twakora,ni ugukomeza kwiyubaka.Kwiyubaka imbaraga mu nzego zose.Ari ubukungu,ari umutekano ari ukubaka no gushyira hamwe umuryango nyarwanda ni ibyo ngi byo. Nicyo cyatuma duhora dutera imbere nti duheranwe n’amateka mabi, ntituyoborwe cyangwa ngo nabwo duheranwe n’abandi bayagizemo uruhari kandi kenshi bafite n’ubushobozi bushobora kuguheza muri ayo mateka, n’ibindi byinshi”.

Ikindi kandi Ngo kwibuka ni ukwibuka ukuri kw’amateka kuko ari twe bireba nk’abanyarwanda ndetse no kwibuka ko mbere nambere tugomba gushakira hamwe kugira ngo dushobore gutera imbere tugere kuri byinmshi buri wese akwiriye kuba yifuza.

Igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 24 Jenoside ya korewe abatutsi 1994 cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside I Kigali ruri ku Gisozi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.Muri urwo rwibutso hasyinguwe inzira karengane zazize Jenoside zisaga ibihumbi 250 zagiye zikurwa mu duce twose tugize umujyi wa Kigali.

Abashyitsi ndetse n inshuti z u Rwanda bari baje kwifatanya n abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi
Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne niwe wayoboye igikorwa cyo gufata umwanya w’umunota hakibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Hafashwe umwanya w’umunota umwe hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside ya korewe abatutsi
Abashyitsi nabo bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years