Kwibuka 24 : Perezida wa Centrafrika yifatanyije n’abasirikare bu Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 08/04/2018
  • Hashize 6 years

Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa , Perezida wa Repubulika ya Centrafrika Centrafrika Faustin Archange yifatanyije n’ abapolisi n’abasilikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu bibumbiye mu mutwe witwa MINUSCA, ndetse n’ihuriro ry’ abanyarwanda n’inshuti zabo mu Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zisaga Miliyoni z’abanyarwanda bakahaburira ubuzima.

Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touandera yavuze ko jenoside yabaye mu Rwanda idakwiye kongera kubaho ukundi , yashimye ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu uruhare zigira mu iterambere ry’icyo gihugu ndetse no kugarura umutekano

Uku kwifatanya n’u Rwanda kandi kwa Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touandera buje nyuma yaho Umuyobozi mukuru wa Loni nawe yari yatanze impanuro avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ikwiye kubera Isi urugero.

Mu butumwa bw’abayobozi bakuru ba Loni bashyize ku rubuga rwayo, bwagarutse ku kuzirikana izo nzirakarengane zishwe muri Mata 1994, bavuga ko bikwiye kubera isomo amahanga mu rwego rwo gukumira ubundi bugizi bwa nabi.

JPEG - 104.1 kb
Perezida wa Centrafrika yitanyije n’abasirikare bu Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagize ati “Uyu munsi turazirikana abantu bose bishwe kandi tunatekereze ku barokotse berekanye ko inzira y’ubwiyunge ishoboka, nyuma y’urugendo rukomeye banyuzemo.”

Guterres kandi yavuze ko kuba u Rwanda rwarigiye kuri ayo mateka asharira rwaciyemo rukabasha kwiyubaka no kunga abanyarwanda, bikwiye kubera ibindi bihugu isomo, aho Leta ziba zifite inshingano nyamukuru zo kurinda abaturage ibyaha birimo Jenoside, iby’intambara, ibyibasira inyokomuntu n’ibindi.

Yongeye ati “Birakwiye ko dushyira hamwe mu kurwanya ko ubwo bugizi bwa nabi bwongera kuba kandi Imiryango Mpuzamahanga igatanga ubutumwa ku bagizi ba nabi ko bagomba kubyitaho. Kurengera abantu bari mu kaga, bikwiye kuva mu magambo.”

Umujyanama wihariye wa Loni mu kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yagarutse ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwagiye bukorwa n’ubugikorwa hirya no hino ku Isi nko muri Rohingya, bwatumye abarenga miliyoni bahungira muri Bangladesh, avuga ko ibyo aribyo biganisha kuri Jenoside ko bikwiye gukumirwa.

JPEG - 61.6 kb
Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touandera yavuze ko jenoside yabaye mu Rwanda idakwiye kongera kubaho ukundi

Yanditswe na Salongo Richard

  • admin
  • 08/04/2018
  • Hashize 6 years