Kwibuka 22: Umuyobozi w’Ishuli ryisumbuye rya Buyoga Tss yagaragaje akamaro ko kwigisha amateka yaranze u Rwanda abakiri bato

  • admin
  • 24/06/2016
  • Hashize 8 years

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyeshuli, Abarezi ndetse n’Abayobozi b’Ishuli ryisumbuye ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro, Buyoga Technical School Umuyobozi w’Iri shuli mu butumwa yatanze kuri uyu munsi yavuze ko kwigisha amateka y’Ibyabaye mu gihugu cy’u Rwanda abana bakiri mu mashuli aho yavuze ko bibafasha kumenya ikibi no kukirinda.

Mu Ijambo rye Umuyobozi w’Ishuli ryisumbuye rya Buyoga Tss, yagarutse ku mateka yaranze mabi y’Ivanguramoko n’Ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda rwo hambere ndetse n’akamaro ko kwigisha abana bakiri bato by’Umwihariko abageze mu mashuli yisumbuye iby’aya mateka, Byiringiro Richard Umuyobozi w’Ishuli ryisumbuye rya Buyoga Tss yabwiye abanyeshuli ndetse n’abari bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Iki kigo ko bakwiye kumenya iby’Ubutegetsi bubi bwaranze u Rwanda ndetse nk’Urubyiruko bakamenya ko aribo mbaraga z’ejo hazaza h’Igihugu ndetse uyu muyobozi akaba yakanguriye abarimu n’Ubuyobozi bukikije iki kigo ko bakwiye gufatanya n’ababyeyi kwigisha kandi neza amateka mabi yaranze u Rwanda rwo hambere.
Byiringiro Richard, Umuyobozi w’Ishuli rya Buyoga Technical Secondary School wemeza ko ari Iby’ingirakamaro kwigisha abana bakiri bato amateka yaranze u Rwanda

Bwana Byiringiro Richard yagize ati: “Ubundi amateka yaranze u Rwanda rwo hambere ni mabi cyane ibyo twebwe bakuze turabizi ariko nanone wasangaga ahanini ubuyobozi aribwo bwagiraga uruhare mu kuzana amatwara y’Ivanguramoko, Ivanguraturere ndetse n’andi mahano yakorwaga n’ubutegetsi bwakoze Jenoside, Ibi rero abayobozi babinyuzaga mu rubyiruko ahanini babaga ari abana nk’aba barimo kwiga ndetse n’abageze muri iki kigero aba turera barimo hanyuma bakigishwa ivangura bakabwirwa uburyo bamwe ari Abahutu abandi Abatutsi ndetse n’Abitwaga Abatwa, Ibi byose rero urubyiruko rwarabikurikzaga kuko aribyo bategekwaga none ubu twebwe nti dukwiye kubigisha ivangura ahubwo tubifashijwemo na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ubu umwana avuka aziko ari Umunyarwanda” Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko Abarimu bakwiye gufata iyambere mu kwigisha abanyeshuli aya mateka nk’uko ari bakirinda kuygoreka ndetse bakanababwira ububi bwa Jenoside n’Ingaruka z’Ingengabitekerezo yayo.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 199 ku rwego rw’Ishuri ryisumbuye rya Buyoga Tss wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwari rwitabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu nzego z’Umutekano (Gisirikare, Polisi n’Inkeragutabara) ndetse n’Ubuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu murenge wa Buyoga iri shuli riherereyemo.









Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/06/2016
  • Hashize 8 years