Kwambara impeta ku bashakanye bigenda bita gaciro ku buryo butangaje
Mu madini n’amatorero atandukanye, abashyingiranywe bambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka baba basezeranye. Kuri ubu hari abashakanye batakizikoza, bakaba bavuga icyangombwa ari ukuzirikana isezerano.
Abakimara gushinga urugo bita « jeunes mariés », ubabwirwa n’uko bambaye impeta ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso. Abo bishimira kwambara impeta kuko ibafasha kumenyasha abantu ko bahinduye imibereho.
Niyomugabo umaze umwaka ashinze urugo avuga ko aha agaciro impeta umugore we yamwambitse imbere y’itorero. Ngo iyo areba iyo mpeta ayibonamo amasezerano yagiriye umugore we, bityo akaba atakinisha kuyatenguha.
Uwo muco wo kwambara impeta ariko siko wubahirizwa n’abarushinze bose. Bamwe mu bamaze igihe kirekire bashakanye, usanga impeta bambikanye batakizambara. Abo rero batanga impamvu zitandukanye, zirimo kuzibura, kutabakwira n’abavuga ko kwambara impeta atari ngombwa.
Rwamuhizi umaze imyaka 20 ashatse akaba afite abana 6, avuga ko mu myaka yose ishize impeta yambitswe n’umugore we yaba itakiriho. Ngo hari abazibura cyangwa abo zisaza bakagura izindi, ariko we abona kwaba ari ugusesagura kuko isezerano riba ku mutima.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari abagabo cyangwa abagore banga kwambara impeta, bagira ngo babeshye urubyiruko ko ari ngaragu, maze bakundane.
Ibyo ariko siko Rwamuhizi abibona, kuko avuga ko kutambara impeta ntaho bihuriye no kugaragaza ko ukunda umugore wa we kuko ngo hari n’ababaca inyuma kandi n’izo mpeta bazambaye.
Nk’uko tubikesha urubuga www.gemme-fashion.com, ngo kwambara impeta ku bashakanye byatangiye hagati mu kinyejana cya 16, bitangirira mu bihugu by’Uburayi. Icyo gihe ni abagabo bonyine bambikwaga impeta. Mu kinyejana cya 19 niho n’abagore batangiye kwambikwa impeta.
Ku banyamadini, impeta igaragaza ko umubano w’umugabo n’umugore wahawe umugisha; ngo impeta ikorwa mu cyuma nk’ikimenyetso cy’ inzira y’ubuzima bwa Muntu ndetse no kubana ku buryo buhoraho.
Kuri ubu, hari aho bigaragara ko iyo umusore n’umukobwa bemeranyije kuzabana, umusore yambika umukobwa impeta (alliance de fiançailles), icyo kikaba ari ikimenyetso kigaragariza abantu bose ko uwo mukobwa yiteguye gushinga urugo, bityo ntihagire undi musore wamwibeshyaho.