[AMAFOTO]Kuvugwa nabi n’abanga u Rwanda ntawe byica- Paul Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wawo, yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 ko kuvugwa nabi n’abanga u Rwanda ntawe byica.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ubwo yari kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, imbere y’ibihumbi hafi 400 by’Abanyamuryango bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza.

Kuri we yizera ko iby’amatora bizaba ejobundi abibara nk’ibyarangiye. Niho yahereye akomoza ku bizaba nyuma y’amatora birimo gukomeza umutekano, gukomeza inzira y’amajyambere ndetse n’inzira y’ubuyobozi bwiza bushingiye ku guhitamo ari yo demokarasi.

Yagize ati: “Iby’abandi babavuga, batuvuga, ntibikabateshe umwanya, ntabwo byica. Hica ubutindi, hica kubura umutekano, hica kugira politiki mbi, ni byo byica naho kubavuga nabi ntawe byica.”

Kagame yagaragaje ko abari mu byo kuvuga nabi Abanyarwanda ari bo bicwa n’agahinda.

Akomeza agira ati: “Ikindi abongabo ni na bake cyane, ni abatumva. Ikindi batazi bari bakwiye kuba bumva mu myaka 30 ishize kugeza uyu munsi, uko badukora ibyo ni ko tugira imbaraga kurusha.

Mwebwe rero rubyiruko rw’u Rwanda; mwige, mukore, mujyane n’amajyambere y’aho ageze, mutange umutekano hanyuma ibindi ni inyungu zacu kandi zigere kuri buri wese.”

Yavuze ko FPR yo yarangije akazi kayo ko kugira ngo abantu bumve, ubu ahasigaye ngo ni ibikorwa.

Ku banenga ubwitabire bw’abamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko ntawahimba ubumwe, ibyishimo, imibare nk’iy’abantu baje kwamamaza kandi ko niba habaho guhimba, abanga u Rwanda nabo bakwiye kubihimba.

Ati: “Ubwo buzima bw’ubuhimbano ubundi abantu babushakamo iki, ubuzima bw’ubuhimbano urumva ko butaramba nta nubwo waba uriho.”

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu ngeri zitandukanye birarangirana na Saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 nkuko byagenwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/07/2024
  • Hashize 2 months