Kuva twatangira kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro hanze y’u Rwanda, tumaze gupfusha abasirikare 33 – Gen Nyamvumba
- 29/11/2018
- Hashize 6 years
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, ahamya ko hatabayeho kurinda ubuzima bw’abasiviri ntacyo ibikorwa byo kubungabunga amahoro byaba bimaze,kuko nk’ingabo y’igihugu ihora yiteguye gupfa ariko ayo mahoro akaboneka ari nayo mpamvu mu myaka 14 u Rwanda rumaze rujya kubungabunga ibikorwa by’amahoro rumaze kubura abasirikare 33.
Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, ubwo yari yitabiriye ikiganiro ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC), kikaba cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, haba mu nzego za Leta n’indi miryango ifite aho ihurira n’icyo gikorwa.
Gen. Nyamvumba yavuze ko iyo u Rwanda rwohereje abasirikare barwo kubungabunga amahoro mu gihugu runaka, bagomba kugenda bazi ko bajyanywe no kurinda umusiviri.
Yagize ati “Aho dusigaye tujyana abasirikare bacu gukora ibikorwa byo kubungabunga umutekano, ni aho ari ngombwa kurinda ubuzima bw’abasiviri. Mbere y’uko abasirikare bacu bagenda, bagomba kuba bazi ko ‘mission’ yabo ya mbere ari ukurinda ubuzima bw’abasiviri”.
Arongera ati “Kurinda ubuzima bw’abasiviri si ukubajya imbere n’imbunda gusa, abasirikare bagomba kumenya amakuru ku babuhungabanya, uko bateye, ababari inyuma, amateka y’aho bagiye, byose birafasha. Ibyo rero buri musirikare agomba guhaguruka abizi kuko aba yarigishijwe”.
Yakomeje avuga ko iyo ingabo ziri muri ibyo bikorwa zigomba kuba ziteguye no kuba zapfa nk’uko zabikora ku gihugu zikomokamo.
Ati “Kuva twatangira kujya mu bikorwa byo kugarura amahoro hanze y’imbibi z’u Rwanda, tumaze gupfusha abasirikare bagera kuri 33 mu myaka 14 ishize. Ibyo bivuze ko iyo uri ingabo y’igihugu, iyo wagiye muri izo ngabo utazi ko uzagipfira ntabwo ukwiye kuba uzirimo, twebwe rero ibyo dukora hano twemera ko ari byo dukwiye kuba dukora hanze”.
Gen. Nyamvumba yavuze kandi ko hari igihe haba ikibazo, nk’iyo u Rwanda rusabwa kujya kugarura amahoro mu gihugu runaka ariko amasezerano akaba anyuranya n’amahame rugenderaho muri ibyo bikorwa.
Ati “Hari henshi tumaze kubona ubusabe ngo tujye gufatanya n’abandi kurinda amahoro, ariko tugasanga kujyayo kwacu, kubera politiki iba idasobanutse neza, bishobora kutagira akamaro nk’uko twakabyifuje. Icyo gihe dushobora gufata icyemezo cyo kutajyayo, kuko aho twebwe tugiye biba ari ngombwa ko ya mahame twemera tuyakurikiza”.
General Nyamvumba wigeze kuyobora umutwe uhuriweho n’ingabo za Afurika yunze ubumwe (AU) n’iz’Umuryango w’Abibumbye (UN) wabungabungaga amahoro muri Sudan (2009-2013), avuga ko ikibazo gikunze kubaho ari uko hari abasirikare bo mu bihugu bimwe na bimwe baba bafite intwaro ariko ntibazikoreshe mu kurengera ubuzima bw’abaturage kandi ari cyo cy’ingenzi.
Muri icyo kiganiro yafatanyije n’izindi mpuguke muri politike mpuzamahanga zirimo Dr Jean Paul Kimonyo na Prof François Masabo, bibanze ku masezerano ya Kigali ahanini ashingiye ku kurengera ubuzima bw’abasiviri, yashyizweho umukono n’ibihugu bitandukanye mu Ugushyingo 2016.
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC)
Aho ingabo z’u Rwanda zijya hose ngo ziba ziteguye gupfira abenegihugu nk’uko zabikora ku banyarwanda
MUHABURA.RW