Kurira imbere y’abafana ntibisanzwe kuri Diamond Platnumz. “Amafoto Diamond arira ku rubyiniro”

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 9 years
Image

Hari mu mpera z’umwaka ubwo umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania Diamond Platnumz yatunguye abari bitabiriye igitaramo cyari kiswe Dubbed Funga Mwaka Concert aho Uyu muhanzi yashyize micro hasi ararira aza gutabarwa na mushiki we witwa Mwanahawa Abdul amukura ku rubyiniro.


Diamond PlatnumzYantangiye ashimisha abantu nk’uko bimenyerewe gusa nyuma byaje guhindukamo amarira

Agera ku rubyiniro ,Umuhanzi Diamond Platnumz yamanje gusabwa n’abafana be ko yabaririmbira indirimbo ye nshyashya yitwa “Utanipenda” gusa kuri uyu muhanzi we yagerageje gukora ibyo yari yateguye ndetse abafana nabo bakomeza basakuza cyane ndetse n’amajwi menshi aganza uyu muhanzi hanyuma biza kugera ubwo Diamond Platnumz bimurenga aza kugera ubwo akubita amarira ararira ndetse no kuririmba biramunanira.

Mushiki wa Diamond uzwi ku izina rya Queen Darlen yabonye bikomeye ajya kurubyiniro guhoza musaza we ndetse amwambika n’idarapo rya Tanzania

Ubwo mushiki wa Diamond wo kwa se wabo uyu mukobwa witwa Mwanahawa Abdul uzwi ku izina rya Queen Darlen yabonaga uyu musore arimo kurira ndetse ku buryo bukomeye yagerageje kujya ku rubyiniro hanyuma aramuhumuriza ndetse amwambika igitambaro gikoze mu idarapo ry’igihugu cya Tanzania niko ku mukura kurubyiniro hanyuma amujyana inyuma mu rwambariro. Babu usanzwe ari umufatanya bikorwa ndetse akaba n’umujyanama wa Diamond yatangarije Citizen ko nawe yatunguwe n’ibyo uyu musore akoze ndetse avuga ko uyu Diamond Atari akwiye kurira ndetse avuga ko ari ubwambere ibi bibaye kuri Uyu muhanzi.


Diamond yagejejwe inyuma mu rwambariro nabwo kwihangana birakomeza biba ingumi ahubwo arakomeza ararira kubera amarangamutima

Gusa kuri Diamond we yatangaje ko ibyabaye byabaye ndetse ko ntabyinshi yabivugaho usibye ko ngo nawe ajya gukora iyi ndirimbo utanipenda hari aho yageraga akarira akaba ari nayo mpamvu yamuteye kurira abonye uburyo abafana barimo kumusaba iyi ndirimbo.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 9 years