Kuri wowe wampaye urukundo ruhamye kandi rudafite inyungu rushingiyeho, Isabukuru Nziza Papa:Angel Kagame
- 23/10/2015
- Hashize 9 years
Aya ni amagambo yagaragaye ku rukuta rwe rwa Twitter Angel Kagame yifuriza umubyeyi umubyara akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ubusanzwe Perezida Kagame yavutse ku italiki ya 23/10/1957. Afite abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
Perezida Paul Kagame uwavuga ibigwi bye nk’umuntu wagize Isabukuru akaba yujuje imyaka 58 y’amavuko ntiwavuga ibigwi bye ngo bizarangire gusa bimwe mu byo nakwita ko ari ingenzi kandi byakomeje kujya bitungura abantu benshi ni uburyo ari umwe Mu bayobozi b’ibihugu beza kugeza n’ubu Isi yemeza ko yagize cyane ko n’ibikorwa bye byigaragaza.
Tuvuze gato ku buzima bwe nk’umunya Politiki, Mu 1990, ku myaka 33 gusa, Perezida Kagame yari ayoboye ingabo za FPR Inkotanyi zari buzabohoze u Rwanda ndetse zigashyiraho ubuyobozi bwahinduye byinshi muri iki gihugu utibagiwe no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi amahanga arebera, Perezida Kagame kandi Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza muri Mata 2000 nyuma y’urugamba rwo kubohoza igihugu, Paul Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda ndetse na aba Minisitiri w’Ingabo. Ku itariki ya 17 Mata 2000, Paul Kagame yabaye Perezida w’u Rwanda nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu wayoboraga igihugu icyo gihe. Ku itariki ya 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatorewe kuyobora igihugu kuri manda ye ya mbere. Ku itariki ya 9 Kanama 2010 Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora manda ye ya kabiri. Ntago amateka ya Perezida Paul Kagame ari aha gusa yatangiriye kuko kuva mu bwana bwe yagiye agaragara akora ibikorwa binyuranye abantu benshi bafatiraga ho urugero ndetse bakabiheraho bemeza ko ari umuntu uzaba intwari namara gukura kandi ni nako byaje kugenda.
Aha Perezida Kagame yari yakiriwe na Barrack Obama muri white house
Perezida Kagame n’Umukobwa we Angel Kagame
Abantu bakaba baratangiye kwibaza ku gihagararo muri Poltiki cy’uyu mukobwa ubwo yagaragara ari kumwe na se muri White House (inzu abaperezida b’Amerika baturamo bakanakoreramo) bakiriwe na Perezida Obama n’umugore we Michelle Obama. Ange Kagame ni umwe mu bantu ba mbere b’ikubitiro bemeye gutanga ubufasha ngo umunyamakuru Edmound Kagire ngo avuzwe ( mbere y’uko gato ko MINISANTE imwemerera ko izamuvuza). Ikimenyetso cy’uko ashobora kuba akurikirana cyane kandi agakunda no kwifatanya n’abandi. Uko Ange Kagame yigaragaza ubu yerekana ko ashobora kuba agenda agera ikirenge mu cya se nawe akaba yazavamo umwe mu bafite ijambo rikomeye muri iki gihugu cyangwa se akanakiyobora!
Nyina Umubyara, Jeannette Kagame, n’ubwo nta bikorwa bya Politiki byeruye ajyamo, yashinze umuryango ukomeye witwa Imbuto Foundation, wagize uruhare rukomeye mu kuzamura imyumvire, imibereho n’uburezi by’umwana w’umukobwa atibagiwe no gufasha abakecuru b’incike ndetse akanakora ibindi bikorwa binyuraranye bishingiye kugufasha cyane cyane abatishoboye.
Isabukuru Nziza kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda H.E Paul Kagame
Amwe mu mafoto agaragaza urugwiro rw’umuryango wa Perezida Kagame
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw