Kurangiza bifite umumaro ukomeye mu mubiri w’ umuntu bikaba byiza iyo bibaye buri gihe

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hari ubwo usanga akenshi umugabo n’ umugore bakora iki gikorwa cyo gutera akabariro, ariko umugore agahora ababazwa n’ uko atajya arangiza na rimwe bitewe wenda n’ uko umugabo we atabasha kumugerera ku byishimo bye bya nyuma mu gutera akabariro.

Abaganga n’ abahanga mu bijyanye no guhuza ibitsina ku bantu, bavuga ko ari byiza kurangiza kuko bifite umumaro ukomeye mu mubiri w’ umuntu kandi bikaba byiza iyo bibaye buri gihe uko umuntu akoze imibonano mpuzabitsina. Nibyiza ko umugabo afasha umugore we kugirango arangize. Uwo mumaro nta wundi, bifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, gusinzira neza, bivura amavunane yo mu mubiri kandi burya ngo bimara umubabaro n’ agahinda iyo washavuye.

N’ ubwo benshi usanga badasobanukiwe n’ ibijyanye no kurangiza ku mugore, ariko iyo agiye kurangiza ashobora kubyumva kandi n’ umugabo arabimenya kuko umugore hari ibimenyetso akora bigaragaza ko agiye kurangiza. Ku mugore ugiye kurangiza arimo akora imibonano mpuzabitsina habaho kwiyongera cyane k’ uburyohe yumva mu mubiri bikagera aho bimurenga kuko biba biri ku rugero we atiyumvisha akaba yatangira no gutitira, gusakuza, gufata umugabo cyane akamukomeza n’ ibindi.

Ibi biba mu gihe gito cyane, ariko bikaba inshuro nyinshi bitewe n’ uwo bakorana icyo gikorwa, bitandukanye cyane no ku mugabo. Umugore ashobora kurangizakenshi muri iki gikorwa na none bitewe n’ ikigero arimo kuko kurangiza kenshi bikunze kuba ku bagore abakiri bato. Ibi ni ibintu by’ ingenzi wakorera umugore kugira ngo arangize

Gerageza uwo mugiye gukorana iki gikorwa akwiyumvemo kandi ubone ko afite ubushake bwo gukora iki gikorwa, kuba azi ko ufite ubumenyi buhagije bwo kugira ngo aryoherwe. Nibyiza gukorana imibonano mwiyumvanamo

Ikindi cy’ ingenzi bakagombye kwitaho cyane, ni uko umugore agera aho yumva uburyohe burenze atari uko bahatirije nk’ uko bikunze kugenda ku bagabo muri rusange. Biroroha cyane ku bagabo kugira ngo arangize iyo akora imibonano mpuzabitsina, kabone n’ iyo yaba adakunda uwo barimo bayikorana. Guhuza ibitsina ku mugore n’ umugabo ntibihagije niba nta kindi kijyana nabyo ubasha gukorera umugore mukoranye icyo gikorwa, ahubwo biba byiza iyo umuryohereje ukoresheje uburyo bwose bushoboka nibyo bishobora kumugufasha mu kurangiza neza ku mugore.

Nta mugore udashobora kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro, iyo yakoranye iki gikorwa n’ umuntu uzi icyo gukora, cyeretse abaye afite ubundi burwayi bwihariye. Abagabo bafite inshingano zo gufasha abagore banyu kugirango nabo babashe kumva uburyohe no kunyurwa n’ imibonano mpuzabitsina.

Yanditswe na Sarango Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years