Kuki Papa asaba imbabazi z’ibikorwa by’Abayoboke ba Kiliziya byoroheje ntaze gusabira imbabazi abakoze Jenoside- Perezida Kagame

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi adasabira abakirisitu ayobora bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe hari aho bigaragara ko byagiye bikorwa mu bihugu byakozwemo icyaha gifite ubukana budafite ahobuhuriye n’ubwo Jenoside.

Iki kibazo Perezida Kagame yakivuzeho mu nama ya 14 y’Umushyikirano yasojwe kuri uyu wa Gatanu, kizamuwe na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney.

Gatabazi yavuze ko yumvise mu minsi ishize harasabwe imbabazi zijyana n’abantu muri Kiliziya Gatolika bagiye bagira uruhare muri Jenoside, ariko ntihumvikanamo uruhare rwa Kiliziya, avuga ko nk’abayoboke bumva badatuje kuba ‘kiliziya wayobotse yaregwa, buri munsi yashyirwa mu majwi, yabazwa, ariko abantu ntibabashe kuba babisobanura.’

Ati “Ntabwo ari ibintu bigoranye ahubwo ni ikibazo cy’ugushaka […] Njye numvaga niba i Roma bafite ibyo basabyeho imbabazi mu bindi bihugu, binoroheje ugereranyije na Jenoside yakorewe abatutsi, basabye imbabazi ko abantu bagiye bafata abana ku ngufu n’ibindi, kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda numva hakwiye kubaho naho kugira icyo bagaragaza.’’

Umuvugizi w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba yagerageje gusobanura ikibazo, avuga ko we atazi aho kiliziya Gatolika yigishije ubwicanyi ku buryo yabisabira imbabazi.

Ati “Iyo umuntu arebye n’ahandi Jenoside ntabwo ari kiliziya gatolika yayiteguye, Jenoside ntabwo ari kiliziya gatolika yatanze intwaro, niyo mpamvu twasabiye imbabazi abantu bacu, abakiristu bakoze Jenoside kandi twumvaga kuri twebwe bisa n’ibigarukiye aho.”

“Noneho rero turabizi ko hari abantu bumva ari kiliziya nk’urwego rwakoze Jenoside, twanavuze ko tuzakomeza kubiganira n’abandi wenda icyo barega urwego kuko nta rwandiko nzi rw’abasenyeri ruvuga ngo mukore Jenoside.”

Musenyeri Rukamba yemeye ko Papa hari aho asaba imbabazi, ariko nabwo ntavuga ngo ’kiliziya yafashe abana’, asabira imbabazi abapadiri bafashe abana n’ubwo hari n’abandi bafata abana, akabibakorera “nk’abana ba kiliziya batannye bagakora ibitari byo.”

Gusa Perezida Kagame yibajije niba hari ibihugu Papa ashobora gusabira imbabazi abakirisitu be, impamvu mu Rwanda ho bitakorwa bityo. Aha yanashimangiye ko ibi byose bidakorwa ngo kiliziya gatolika yemere uruhare yagize, ariko hari aho isabira imbabazi arayoboke bayo, akibaza impamvu mu Rwanda ho bidakorwa.

Ati “Muri Amerika, Australia, Ireland, idini ntabwo ryakoze ibyaha ribikorera abantu, byakozwe n’abantu bitwa ko bari muri Kiliziya ntabwo ari urwo rwego. Ntabwo byiswe ko ari iby’idini ryose. Ariko aho hose, kiziya gatolika, ntabwo byagiye kuri Musenyeri runaka cyangwa kuri Padiri runaka ngo asabe imbabazi, Kiliziya Gatolika, Vatikani, yasabye Imabazi, ndetse ahandi itanga impozamarira.”

Perezida Kagame yavuze ko hari n’abashobora kubyumva nabi, kuko niba ibyabaye ahandi byarasabiwe imbabazi kandi bitaritiriwe Kiliziya bitumvikana impamvu mu Rwanda ho bidakorwa bityo.

Ati “Igihagurutsa Papa akajya gusaba imbabazi abantu bakoze icyaha bitari urwego rwabatumye, ibyo birumvikana. Noneho n’iyo byaba gusabira abo ngabo babikoze, yabikoze na hano se! Papa niba asabira imbabazi abantu bo mu rwego bafashe abana bagize bate, ntawe yigeze atuma, ntawe kiliziya yigeze ituma. Ibyo birumvikana. Reka dukoreshe urwo rugero turugarure hano mu Rwanda.”

“Ari muri Amerika ko byakozwe, Ireland ko byakozwe, Australia ko byakozwe na Papa umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, kuki bikozwe mu Rwanda byakwitwa ko yaba asabira imbabazi Kiliziya yakoresheje abantu Jenoside? Kuki atabikora nk’uko asabira imbabazi ahandi ibyaha ndetse bidakomeye kurusha icyo cya mbere cyakozwe hano?”

Perezida Kagame yavuze ko asanga imbabazi abashumba icyenda bayobora amadiyoseze agize Kiliziya Gatolika mu Rwanda, zarasabwe n’abantu bamwe ‘bishyize hamwe bakumva ko nibura batera intambwe bagasabira abo bo mu muryango wabo, bakoze icyo cyaha, nta nubwo ari bose.’

Yavuze ko nta muntu ushinja Kiliziya Gatolika gukora Jenoside nk’urwego ahubwo yakozwe na bamwe mu bana bayo, akumva impamvu kuba zidasabwa bidasobanutse, gusa nubwo atari ikiganiro cyahita kibonerwa igisubizo kigomba kuganirwaho kugira ngo abantu bagire uko bacyumva.


Yanditswe na Ubwnditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years