Kuki abana b’izi nyamaswa bakina kandi inkuru zidacana uwaka?

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years

Bavuga ko umwana ari umuziranenge, abandi ngo umuntu avuka ari mwiza hanyuma agahindurwa n’isi. Amafoto dukesha Dailymaily Online, agaragaza ko ibyo bitaba ku bantu gusa kuko ngo n’inyamaswa ni ibiremwa

Ubusanzwe intare n’ibisamagwe (tigers) ntibijya bikorana. Ariko abayobozi ba parike African Safari muri perefegitura ya Oita ho mu majyepfo y’Ubuyapani, basanze ibyana by’intare n’iby’Urusamagwe byahuje urugwiro, ni ko gufata amafoto maze bayakwiza hose.

Impamvu y’ibi ngo ni uko imisembura y’ubumara n’ubunyamaswa (instincts) bw’ibi byana itaratangira gukora nk’uko bikwiye. Bivuze ko uko bizagenda bikura ari na ko urwango n’ubugome bizajya bizizamo.

Mu byumweru bishije aba bayobozi bashyize amo mafoto kuri twitter bituma abantu bibaza byinshi.











(photos Internet)

Kwinjira muri iyi parike ni amayeni 2,500 (18.09 £) ku bantu bakuru naho abana ni amayeni 1,400 (10.13£).

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years