Kugirango gucana inyuma bicike: Bashyizeho Iminsi 7 yo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye

  • admin
  • 20/02/2019
  • Hashize 5 years

Chaine ya terevisiyo yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwa Lifetime, yateguye ikiganiro yise iminsi 7 yo gukora imibonano mpuzabitsina, mu rwego rwo kugirango ingo zasenyutse ni ziri hafi gusenyuka zongere ziyubake.

Imwe n’imwe mu miryango yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ibura umwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina, kubera kubura umwanya bitewe ahanini n’akazi kenshi, kwita ku bana ndetse n’amashuri bigatuma batabona umwanya uhagije wo guhuza urugwiro.

Amakuru dukesha Chaine ya terevisiyo yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yitwa Lifetime, yateguye ikiganiro yise iminsi 7 yo gukora imibonano mpuzabitsina, mu rwego rwo kugirango ingo zasenyutse ni ziri hafi gusenyuka zongere ziyubake.

Imwe n’imwe mu miryango yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ibura umwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina, kubera kubura umwanya bitewe ahanini n’akazi kenshi, kwita ku bana ndetse n’amashuri bigatuma batabona umwanya uhagije wo guhuza urugwiro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Point, avuga ko uko kubura umwanya usanga ahanini bikurura ingaruka zo gutandukana no gucana inyuma, bivugwa cyane muri icyo gihugu ku bashakanye.

Iyi televisiyo Lifetime yateguye icyo kiganiro, mu rwego rwo kugirango barusheho gukangurira abubatse ingo kwita ku nshingano yabo yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko mu gihe nka kiriya niho abashakanye barushaho kwiyumvanamo, bigatuma urukundo rwabo rurushaho kuba rushya.

Iki kiganiro gikangurira abashakanye gukora imibonano buri mugoroba mu gihe cy’iminsi 7, kandi ngo bakaba bizeye ko hazabaho ingaruka nziza ku bazakurikiza ibyo biganiro

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/02/2019
  • Hashize 5 years