Kugeza nan’ubu nta muti uraboneka ku bana baba mu mihanda
- 26/02/2016
- Hashize 9 years
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, avuga ko abana bakigaragara mu mihanda bagomba kuba bawuvanywemo mu gihe cya vuba ariko nta munsi ntarengwa yatanze.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare 2016 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwo kurengera uburenganzira bw’umwana. Minisitiri Gasinzigwa ntiyagaragaje igihe bizamara ngo abana bongeye kuba benshi mu mihanda babe bayikuwemo ariko ashimangira ko ari gahunda ihoraho. Yagize ati “Icyo navuga muri make ni uko iyi ari gahunda ihoraho. Nta gikuba cyacitse. Dusanzwe duhura tukareba aho ibibazo biri maze inshingano za buri wese ubu ni zo tugiye gukomeza gukora, ari mu gukumira kuko wa mwana kumukura mu muhanda ni kimwe ariko iyo udakumiriye na none umwana ashobora gusubira mu muhanda.”
Yongeyeho ati “Icyo nababwira ni uko ari bwa bufatanye kugira ngo dukomeze turengere ubuzima bw’uriya mwana. Ni ryari (bazaba bashize mu mihanda)? Vuba bishoboka. Kuko icyo twifuza ni uko tutagira umwana uwo ari we wese mu mihanda, vuba bishoboka turakora ibishoboka byose kugira ngo umwana abe yarengerwa.” Ikindi cyagarutsweho ni uko aba bana bagomba kuzashyirwa mu bigo bibitaho ariko mu gihe gito kuko hashize igihe Leta itangaje ko abana batagomba kuba mu bigo by’imfubyi ahubwo bagomba gushyirwa mu miryango. Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu wa 2015, abana 2177 bashyizwe mu miryango, naho muri iyo myaka abana 2797 bavanwe mu mihanda bose bamaze gushyirwa mu miryango ibarera.
Minisitiri Gasinzigwa akomeza agira ati “Twari dufite abana barenga ibihumbi bitatu birenga mu bigo by’imfubyi. Tukaba uyu munsi ibigo 12 muri 33 bimaze gusubiza abana bose mu miryango. Dufatanya n’inzego z’ibanze mu gukurikirana abana barenga 2000 bamaze gusubizwa mu miryango.” Muri Mutarama uyu mwaka mu nkuru twabagejejeho, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Umulisa Henriette yatangaje ko biyemeje gukora ibishoboka byose mu byumweru bibiri bakaba bamaze gukura mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali inzererezi zose ziyirangwamo, nyamara ntibyagezweho. Umulisa yagaragaje ko hari ibyiciro bibiri by’abana bo mu muhanda, aho hari abawubamo koko; hakaba n’abandi baza mu muhanda ku manywa ku mugoroba bagataha iwabo bitewe n’uko baba baje gusabiriza.
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyafashe umwanya munini mu biganiro byabaye mu muhezo kuri uyu wa Kane byahuje inzego zitandukanye zirimo za Minisiteri, Polisi, ibigo by’imfubyi n’abandi bafatanyabikorwa bya Leta. Biragaragara ko iki kibazo Leta yagihagurukiye bikomeye, dore ko nko mu Mujyi wa Kigali gusa bimaze kugaragara ko bongeye kwiyongera nubwo bigeze kugabanywa mu bihe byashize.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw