Kudashyingura ababo bishwe muri Jenoside bituma bahora bahanze amaso kongera kubabona

  • admin
  • 26/04/2018
  • Hashize 7 years
Image

Bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari komine Gitesi, ubu ni mu Karere ka karongi, bavuga ko kuba batarabonye imibiri y’ababo bishwe muri jenoside ngo babashyingure ngo bituma banga guheba bakibwira ko baba bakiriho.

Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 25 Mata 2018, ubwo hibukwaga abanyeshuri n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abo banyeshuri ni abahoze biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro College Karongi n’abigaga mu ishuri rya Nyamushaba ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Mukagasana avuga ko kutabona abe ngo abashyingure bituma ahora yibwira ko bakiriho


Mukagasana Esther, umwe mu bari baje kwibuka yagize ati “Iyo ushyinguye umuntu uraruhuka, kuko njyewe jyampura n’umuntu namubaza nti ‘uri uwahe mbabona asa n’abantu bacu ngakomeza kumukurikirana’.Uhora wumva ko uko warokotse nawe yaba yararokotse, kudashyingura ni ikintu kibi cyane gituma n’abantu badakira.

Yungamo ati “Hari imiryango myinshi itarashoboye gushyingura ababo hari abo barohaga mu kiyaga cya kivu bakazika ntibongere kugaruka. Icyo twasaba ni uko abazi aho imibiri iri bajya bayiturangira ariko iyo tuzabura burundu tuzabyihanganira kuko ntakundi byagenda.”

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse, avuga ko bazakomeza gukangurira ababa bazi aho imibiri y’abantu iri kubohoka bakayigaragaza cyane ko mu gihe nabo batayigaragaje ntamahoro bashobora kugira mu mutima.

Ati “Hari imibiri yabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka kandi hashobora kuba hari abazi aho iherereye ntibahavuge. Ni yo mpamvu dukomeza kubibutsa ko nabo bafite inshingano zo gutanga ayo makuru.”

Abarokokeye mu kigo cy’ishuri rya Nyamushaba basabye kandi ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, haba ku nkengero z’ikiyaga cya kivu bajugunyagamo abantu cyangwa kuri iryo shuri hakandikwa amazina no kuhashyira amafoto y’abahaguye.


Hibutswe n’abajugunwe mu kiyaga cya Kivu baburiwe irengero

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 26/04/2018
  • Hashize 7 years