Kuboneza urubyaro kw’abangavu ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye mu Rwanda

  • admin
  • 25/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe hategurwa umushinga w’itegeko ryemerera abari munsi y’imyaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, iyi ngingo ntivugwaho rumwe na bamwe bayibona nk’igamije gutiza umurindi ubusambanyi mu bakiri bato kimwe n’abatekereza ko byafasha kugabanya inda z’imburagihe zihangayikishije igihugu.

Iyi ngingo kandi ntiyakunze kuvugwaho rumwe n’inzengo zitandukanye zirimo iza leta ndetse n’iz’amatorero n’amadini, gusa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko hari gutegurwa umushinga w’itegeko rikubiyemo ingingo yemerera abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro rigeze kure.

Uyu mushinga uteganya ko abafite hagati y’imyaka 15 na 18 bakoresha ubu buryo batabanje guherekezwa n’ababyeyi babo, icyakora abari muri iki kigero cy’imyaka bagaragaza ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.

Tuyishimime w’imyaka 25 ni umwe mu rubyiruko rutuye mu Karere ka Huye yagize ati “Niba nta kindi kibazo cyangwa ingaruka zaza nyuma yo kuboneza urubyaro jye numva nta kibazo babishyira mu bikorwa kuko abana b’abakobwa benshi barimo kwangirika batwara inda z’imburagihe.”

Uwera Denise w’imyaka na we utuye mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye avuga ko umwana w’umukobwa akoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro nta tandukaniro ryaba riri hagati ye n’ababyeyi.

Ati “Nk’uko ababyeyi bacu bagiye babitubwira mu bihe byahise batwigishaga kwifata rero turamutse tugiye mu bintu byo kuboneza urubyaro nk’urubyiruko n’ababyeyi bacu bakajyamo nta hantu twaba dutandukaniye. Ese nta kuntu twakwifata aho kuboneza urubyaro tukiri bato? Kuko ndumva nta kintu kitagira ingaruka mu buzima bw’umuntu, ariko twakwifata aho kujya mu bintu byo kuboneza urubyaro.”

JPEG - 131.7 kb
Mbanza Innocent uri mu kigero cy’imyaka 70 avuga ko adashyigikiye ko umwana w’umukobwa yakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro

Hakizimana Emmanuel we asanga hakongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko gukoresha agakingirizo aho gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro .

Ati “Ariko Leta hari ibintu yazanye byiza byo gukoresha agakingirizo, ndumva ari byo bajya bakoresha kurenza kuboneza urubyaro kuko ashobora kuboneza urubyaro rimwe, kabiri, gatatu bikazamugiraho ingaruka.”

Iradukunda Maria we yagize ati “Jyewe icyo gitekerezo numva atari cyo kuko nibabikora harimo abana benshi bazahita baba ibirara n’abatarabikoraga bazabikora kuko bazaba batikanga inda jye numva atari byo kuko baracyari bato.”

Bamwe mu bakuze bo nti bemeranya n’iki gitekerezo, gusa abandi bakagifata nk’amaburakindi kuko hari abemeza ko cyaba ari igisubizo ku kibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje gutwara inda zitateguwe ndetse zibaviramo no gupfa igihe bazikuramo ariko hari n’abandi bemeza ko ubu ari uburyo budasubiza ikibazo ahubwo bushobora guteza ikindi kibazo gikomeye.

Mbanza Innocent uri mu kigero cy’imyaka 70 avuga ko adashyigikiye ko umwana w’umukobwa yakwemererwa gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, agasanga hakwiye gushakwa igisubizo gikwiye ku kibazo cy’abana baterwa inda.

Yagize ati “Jye ku giti cyanjye ntabwo mbishyigikiye na gato kubera impamvu 3 zikomeye. Iya mbere ni uko uwo mwana atarageza igihe cyo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina mu mategeko y’u Rwanda mpanabyaha dufite ubwabyo icyo ni icyaha.”

Icya kabiri sinzi neza izo serivisi bazabaha izari zo ariko ni yo mbonye n’ingaruka zigera no ku bantu bakuru baba banageze igihe cyo kuzikoresha ndiho ndareba umubiri w’uwo mwana utangiye guhura n’ibyo bizazane akingana atyo akinakura nkavuga nti ’ese baganiriye n’abaganga bababwira ko nta ngaruka na nto bifite?”

Impanvu ya 3 rero ni uko mbona ari cya gihe ikibazo kiza abantu bakakirangarana noneho bamara kukirangarana bagashaka ibisubizo bihubutse kandi na byo atari ibisubizo ibyo ni ugukemuza ikibazo ikindi kandi na kiriya ntikizacyemuka kubera iyo mpamvu.”

JPEG - 101.9 kb
Pasiteri Biganiro Salomon Eric uyobora Itorero Flame of the Holy Spirit Embassy avuga ko nk’umuntu wigisha ijambo ry’Imana, atemera kuboneza urubyaro ku bana b’abakobwa.

Kuruhande rw’abanyamadini na bo hari bamwe batemera ibijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro ku batarashinga ingo. Pasiteri Biganiro Salomon Eric uyobora Itorero Flame of the Holy Spirit Embassy avuga ko nk’umuntu wigisha ijambo ry’Imana, atemera kuboneza urubyaro ku bana b’abakobwa.

Yagize ati “Ubundi jye umbajije uti ese biremewe ko umwana w’imyaka 13, 14, 15 Nakubwira nti ’oya’ kuko ijambo ry’Imana nigisha ntabwo ribyemera, ariko uhindukiye ukambaza uti ese ko abana barimo kuzitwara kandi warabwirije ijambo ry’Imana tubigenze dute?”

Icyo gihe nakubwira nti isi irimo abakiranutsi ikabamo n’abanyabyaha contarceptifs (kuboneza urubyaro) zishyireho kugira ngo umunyabyaha yegupfa nibura mbone uko mubwiriza ubutumwa akiri muzima na ho ubundi ntabwo nakubwira ngo wizimuha kandi arimo gupfa.”

Akomeza avuga ko nk’Umuvugabutumwa azihatira kwigisha ku buryo abayoboke be batazaba mu bagomba kubonerezwa urubyaro, ati “Ikibazo ni uko arimo gupfa ubwo rero nakubwira ngo abo barimo gupfa zibahe abo mfite ubwo nanjye ngomba gukora ibyo nshoboye ngo bekuba muri abo”.

Ku rundi ruhande ariko hari abaganga bemeza ko usibye agapira gashyirwa mu nda ibyara gashyirwa mu babyeyi ngo ubundi buryo bwakoreshwa nta ngaruka bwagira kuri abo bakobwa. Muganga Mukagatete Laurence ukorera mu bitaro bya Kabu ni umwe mu babibona batyo.

Muganga Mukagatera Laurence yagize ati “Yego ntabwo uburyo bwose bwatangwa hari gusa uburyo bumwe butatangwa ari bwo bw’agapira gashyirwa mu nda ibyara kuko abenshi muri bo ntabwo ari ikintu wavuga ngo waha bose ngo birinde kuko tubukoresha ku badamu babyaye ariko ubundi buryo bwose busigaye dushobora kubikoresha kandi bukagenda neza. Intego dushaka kugera kurinda abangamvu gusama inda zitateganyijwe zigahagarara nta zindi ngaruka mbi bwagira ku buryo ubundi buryo bw’imisemburo batabukoresha.”

JPEG - 92.5 kb
Muganga Mukagatera Laurence

Raporo zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y’imyaka 19 bari barabyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

Salongo Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/06/2020
  • Hashize 4 years