Kubera kwicuza,Jay Polly urukiko rumukatiye igifungo cy’amezi atanu mu buroko

  • admin
  • 24/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuraperi nyarwanda Tuyisenge Joshua uzwi nka Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro mu rubanza rwe, rutegeka ko afungwa amezi atanu.

Urukiko rwavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’umwaka ariko kubera ko yagaragaje kwicuza, akanemera icyaha no kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha ariyo mpamvu nyamukuru yatumye agabanyirijwe igihano.

Jay Polly yari akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we.Mu kuburana, yemeye ibyo ashinjwa ko yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi.

Gusa Jay Polly ntabwo yagaragaye mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza rwe mu rukiko,usibye umugore we Uwimbabazi Sharifa ndetse n’umwana bafitanye nibo bari bahari gusa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/08/2018
  • Hashize 6 years