Kuba umuturage atagenzura neza mubazi y’amazi bituma yishyura amafaranga arenze ayo akwiye kwishyura ku mazi-WASAC

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura ’’WASAC’’,

Eng. Aimé Muzola, avuga ko igiciro cy’amazi kidakwiye gutera umuturage ubwoba kuko kijyanye n’amafaranga akoreshwa kugirango ayo mazi amugereho.Gusa ngo hari n’abishyura amafaranga arenze ayo bagakwiye kwishyura ku mazi bitewe n’uko baba batagenzuye neza ko mubazi zabo zikora nk’uko bikwiye.

Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro urwego ngenzuramikorere (RURA), Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), bagiranye n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2019, hagamijwe gusobanura igiciro gishya cy’amazi.

Ubusanzwe ikiguzi cyo kugira ngo amazi ave aho akomoka ku isoko agera ku muturage ugomba kuyakoresha, Leta itangaho nkunganire ya 73.8% naho uruhare rw’umuturage rukaba 26.2%.Ugasanga hari abijujutira ibiciro by’amazi ko bihanitse.

Umuyobozi wa WASAC Eng. Aimé Muzola avuga ko igiciro cy’amazi kidakwiye gutera ubwoba umuturage kuko ahanini kiba gihwanye n’igiciro gitangwa kugira ngo amazi amugerehe ameze neza.

Ati“Igiciro ntabwo kijyaho kugira ngo kiremerere abantu ahubwo kijyaho kubera ko amazi aba yageze ku baturage hari igiciro kiba cyayatanzweho”.

Akomeza agira ati“Intego ni ukubagezeho amazi meza ntabwo ari ukuyabishyuza kuko iyo urebye icyo giciro ni igituma iyo serivise nziza mushaka ko ihoraho n’amazi tukabona n’uko dusana itiyo yagize ikibazo,tukamenya aho dutabara,iyo niyo serivise dushaka kuzamura kugira ngo abantu bose izabagereho kandi bizatange umusaruro.”

Mu gihe hari abaturage bishyura amafaranga arenze ay’amazi bibwira ko baba barakoresheje, ngo ibi biterwa n’uko batabasha kugenzura neza igice cy’umuyoboro w’amazi bagenzura (kuva kuri mubazi kugera kuri robine) bigatuma bishyura amafaranga y’umurengera adahwanye n’amazi bakoresheje.

Eng.Muzola we avuga ko buri mufatabuguzi wese aba agomba kugenzura neza icyo gice kuko usanga yibwira ko yafunze robine ariko mubazi iri kubara bitewe n’uko yapfuye cyangwa hari ahandi amazi ari kunyura hatagaragara bityo ngo nibyiza kugenzura neza ko mubazi idafite ikibazo.

Ati “Hari igihe compteur (mubazi) ibara robine zose zifunze.Iyo hari ikibazo kibonetse mu bijyanye na mubazi turayisimbuza tukazana indi nzima ku buntu.Turabasaba ko iki kintu cyo gukoresha amazi neza mujye mugikurikirana,mumenye uko mubazi yanyu ikoze.Biroroshye ko iwawe ugenda ugafunga robine zose ukajya kureba ko mubazi niba itari kwizunguza.Ugiye ugafunga robine zose ugasanga iri kwizunguza umenye ko hari aho amazi ari kumeneka“.

JPEG - 74.2 kb
Eng.Muzola(uwa 2 uturutse iburyo)avuga ko buri mufatabuguzi wese aba agomba kugenzura neza igice cy’umuyoboro w’amazi kimuherereyeho mu kwirinda kwishyura amafaranga y’umurengera

Avuga kandi ko iyo umukiriya adafite ubushobozi bwokumenya aho amazi ari kumenekera,WASAC imufasha gushakisha aho ikibazo kiri kigacyemuka.

Akomeza agira ati”Kuko iyo gicyemutse ntiwishyura amafaranga menshi natwe tukabona ko umukiriya wacu ari mu bihe byiza bye byo gukoresha amazi neza”.

Kuri ubu urugo rukoresha amazi ari hagati ya metero kibe 0 na metero kibe 5,000 ni ukuvuga amajerekani ari hagati ya 0 na 250 ku kwezi, rwishyura amafaranga 340 kuri metero kibe imwe, bivuze ko ijerekani iba yaguzwe amafaranga 6,8.

Mu gukemura ibibazo by’amazi Leta ifite gahunda yo kubaka inganda zitunganya amazi mu bice byose by’igihugu by’umwihari by’icyaro mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi no kwesa umuhigo w’uko abaturage bagomba kugerwaho n’amazi ku kigero 100%.

Inganda ziteganywa kubakwa harimo uruganda rwo kumugezi wa Ngoma muri Nyagatare rufite m3 ibihumbi 12, urwo kuri Muhazi ruzaha amazi abatuye ibice bisigaye bya Gatsibo na Kayonza;urwa Sake ruzaha amazi abaturage bo mu karere ka Ngoma kose;urwa Musogoro ruzagaburira igice cya Karongi na Gatsibo.

Hari kandi uruganda rwa Gaga ruzatanga amazi mu bice by’umujyi wa Muhanga;urwa Busogwe ruzaba ari runini rukazaha amazi abaturage bo mu gice cya Mayaga;Mwoya ruzaha abaturage bo muri Rusizi ahagana ku mupaka wa Bugarama.

Imirimo yo kubaka inganda z’amazi izaba yarangiranye n’umwaka wa 2022 kuko ingengo y’imari yo kuzubaka irahari igisigaye ni ugukora inyigo,kubaka no kuzitanga ngo abantu bazikoreshe.


Umuyobozi wa RURA Lt Col Patrick Nyirishema(iburyo) avuga ko abaturage badakwiye kwinubira igiciro cy’amazi kuko Leta itangaho nkunganire ya 73.8% naho umuturage agatanga 26.2% kugira ngo amzi amugereho
Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro dore ko hari hashize igihe kinini abaturage babatuma ngo bazababarize WASAC impamvu ibigirizaho nkana

Jean Damascene Nsengiyumva/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe