Ku rutonde rw’amaturo atangwa mu nsengero hagiye kwiyongeraho ituro rizifashishwa mu kurandura Hepatite C

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uko bimenyerewe mu nsengero zaba izo mu mu Rwanda cyangwa n’ahandi,abahasengera batanga amaturo arimo ayo gushima Imana, ay’umutima ukunze, gufasha abakene, gushyigikira ibikorwa by’idini n’icya cumi none kuri uru rutonde rw’amaturo hagiye kwiyongeraho ituro rizashyigikira gahunda y’u Rwanda yo kurandura Hepatite C.

Igikorwa cyo gutangira urugamba rwo guhangana n’iyo ndwra cyiswe ‘Rwanda Cares’ cyabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 31 Nyakanga 2019.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko hakozwe inama nyinshi ziga ku kurwanya Hepatite C no kurebera hamwe icyakorwa mu kuyirandura.

Ati “Hateganywa kwemeza ibihe bihuriweho n’abandi bafatanyabikorwa byo gukora ubukangurambaga mu gihugu cyose. Ibyo bikorwa bizabera mu nsengero, amateraniro, amashuri, ibitangazamakuru n’ahandi hose abantu bahurira ngo bumve neza imiterere ya Hepatite C n’uburyo bwo kuyitsinda.’’

Mu Rwanda imiryango ishingiye ku myemerere itanga serivisi zijyanye n’ubuvuzi ku kigero cya 40%.

Ibigo nderabuzima n’ibitaro bifitwe n’iyo miryango byasabwe gukora ubukangurambaga no gushyira mu ngengo y’imari yabyo ibikorwa byo gupima no kuvura abarwaye Hepatite C.

Rukamba yakomeje agira ati ‘‘Tuzashyiraho mu madini n’amatorero na Kiliziya Gatolika iminsi y’ituro ryo gushyigikira urugamba rwo kurwanya Hepatite C. Turizera ko bizamanuka bikagera no mu miryango remezo aho tuzahurira n’Abanyarwanda bose.’’

Indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C [Hepatite C] yibasira benshi ku Isi. Ubushakashatsi bwo mu 2018 bwagaragaje ko Abanyarwanda 4% bayirwaye ndetse raporo y’Ishami rya Loni ryita ku buzima yagaragaje ko abarenga miliyoni 71 bayirwaye.

Mu guhangana nayo u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kuyirandura burundu mu bukangurambaga bw’imyaka itanu (2019-2024).

U Rwanda rwifuza kugabanya umubare w’abarwaye Hepatite C ukava kuri 4% ukagera kuri 1,2% ndetse 90% by’abayirwaye bari hejuru y’imyaka 15 bakavurwa .

Iki gikorwa cyagenewe miliyoni $43.5 kizagerwaho bigizwemo uruhare n’inzego za Leta, abikorera n’abanyamadini.

JPEG - 55.9 kb
Musenyeri Philippe Rukamba avuga nk’amadini n’amatorero bazashyiraho iminsi y’amaturo yo gushyigikira gahunda yo guhashya burundu indwara ya Hepatite C



MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years