Ku nshuro ya mbere u Rwanda rubonye umusifuzi uruhagararira mu mikino mpuzamahanga

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye kuboneka umusifuzi uhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Paralempike izabera I Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil.

Umunyarwanda Gaju Erick yatoranijwe mu basifuzi bazasifura Ku nshuro ya mbere, Sitting Volleyball w’Umunyarwanda mu mikino Paralempike ahereye ku yizabera i Rio de Janeiro muri Brazil muri Nzeli 2016. Kuri ubu uyu Gaju akaba yemeza ko yamaze kubona ubutumire bwo kujya gusifura mu mikino Paralempike ku makipe y’abagabo ndetse n’abagore yabonye tike yo kuyitabira. Gaju ubusanzwe ni umusifuzi mpuzamahanga wa Volleyball y’abadafite ubumuga akaba n’umusifuzi mpuzamahanga wa Sitting Volleyball mu bafite ubumuga.

Muri 2010 yasifuye igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball muri Amerika , ubu akaba ari ubwa mbere agiye gusifura imikino Paralempike iba nyuma y’imyaka ine. Nzeyimana Celestin umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yatangarije izubarirashe.rw ko kuba Gaju azasifura mu mikino Paralempike ari ishema rikomeye kuri we no kuri NPC Rwanda, kuko niwe musifuzi wa mbere wo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara uzaba usifuye imikino Paralempike bwa mbere. Nzeyimana avuga ko ubumenyi bwa Gaju buzagirira akamaro abandi basifuzi bo mu Rwanda ndetse no ku iterambere rya Sitting Volleyball mu Rwanda.

Gaju yabwiye Izubarirashe ko yatangiye asifura imikino yo mu gihugu yaba iya Sitting Volleyball na Sitball, ariko nyuma yatangiye kuzamuka mu ntera asifura imikino y’igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball, asifura imikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino Paralempike ya 2012 yabereye i London mu Bwongereza, nyuma y’aho ubu akaba aribwo yemerewe gusifura imikino Paralempike ya 2016 igiye kubera muri Brazil. Imikino Paralempike izatangira kuwa 7 kugeza 18 Nzeli 2016, aho ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore izaserukira umugabane wa Afurika. Mu mikino ngororamubiri u Rwanda ruzaserukirwa na Muvunyi Hermas uzasiganwa ahareshya na metero 400 na 1500.

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ku nshuro ya mbere yitabiriye imikino Paralempike yabereye i London mu Bwongereza, ariko ihagarariye ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, muri iyi mikino yabaye muri 2012 ikipe y’u Rwanda yatsinze ikipe ya Maroc.


Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years