Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years

Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, basezeranya gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Bahuriye ku kirwa cya Russky hafi y’umujyi wa Vladivostok uri ku cyambu mu burasirazuba bw’Uburusiya, bahana ikiganza.

Ibiro bya Putin bitangaza ko aba bategetsi bombi baza kuganira ku bijyanye no kureka gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariko Kim anitezwe no gushaka ubufasha nyuma yaho ibiganiro yagiranaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bipfubye.

Ibiganiro byo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Perezida Donald Trump w’Amerika na Bwana Kim bagiranye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, byarangiye impande zombi zinaniwe gushyira umukono ku masezerano ajyanye na gahunda y’intwaro kirimbuzi za nikleyeri za Koreya ya ruguru.

Kim yageze mu Burusiya ku wa gatatu, yakiranwa icyubahiro maze agenda mu modoka iba izengurutswe n’abagabo bashinzwe umutekano bayiruka iruhande iyo ihagurutse nk’uko bimenyerewe.

Acyambuka umupaka winjira mu Burusiya,Kim yabwiye televiziyo ya leta y’Uburusiya ko yizeye cyane ko uru rugendo rwe ruzagenda neza kandi rukaba ingirakamaro.

Yagize ati: “Nizeye ko mu biganiro na nyakubahwa Perezida Putin, nzabasha kumubwira uko ibintu bihagaze mu mwigimbakirwa (peninsula) wa Koreya, tunaganire ku mubano w’ibihugu byacu“.

Ibyitezwe muri iyi nama ibahuza

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, avuga ko ibiganiro by’impande esheshatu – kuri ubu byahagaze – ari yo nzira yonyine yo gukemura ikibazo cy’intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu mwigimbakirwa wa Koreya.

Ibi biganiro byatangiye mu mwaka wa 2003 birimo Koreya zombi, Ubushinwa, Ubuyapani, Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Peskov avuga ko hari umuhate n’ubushake bw’ibihugu mu guhagarika intwaro kirimbuzi za nikleyeri no gukemura ibibazo bya Koreya zombi.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko uru ruzinduko ari uburyo bwiza kuri Koreya ya ruguru bwo kwerekana ko ifite izindi nshuti zikomeye, nyuma yuko ibiganiro na Trump ntacyo bigezeho.

Koreya ya ruguru ishinja Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, kuba ari we watumye ibiganiro by’i Hanoi byabaye mu kwa kabiri ntacyo bigeraho.

Ndetse mu ntangiriro y’uku kwezi kwa kane, Koreya ya ruguru yasabye ko uyu mugabo avanwa mu biganiro ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi za nikleyeri kuko ivuga ko we “avuga ibidafite agaciro”, maze agasimbuzwa undi “wita cyane ku bintu”.

Ese ni iki impande zombi zishaka?

Uru ruzinduko rwa Kim mu Burusiya kandi rugamije kwerekana ko ejo hazaza hayo mu bukungu itahakesha Amerika gusa nk’uko BBC News ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Putin na we yifuje kenshi guhura na mugenzi we wa Koreya ya ruguru, ariko mu nama na Trump Uburusiya bwarahejwe.

Koreya ya ruguru yahoze ari inshuti ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti – ari bwo Burusiya bw’ubu, zimaze gusenyuka Koreya ya ruguru yiyegereza Ubushinwa buba aribwo nshuti ikomeye.

Ubwo ubutegetsi bwa Bwana Putin bwari bumaze kuzahura ubukungu bw’igihugu, mu mwaka wa 2014 Uburusiya bwavaniyeho Koreya ya ruguru imyenda yose yari ifitiye na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ikimenyetso cyo gushaka umubano mwiza nk’uko umunyamakuru wa BBC News ikomeza ibivuga.

Gusa, kimwe n’Ubushinwa n’Amerika, Uburusiya nabwo buhangayikishwa no kuba Koreya ya ruguru itunze intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Kim yakoze urugendo muri gariyamoshi ye itamenwa n’amasasu
Ikirwa cya Russky abategetsi bombi bahuriyeho
Ni bwo bwa mbere aba bategetsi bahuye imbona nkubone
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years