Ku nshuro ya kabiri ingeri arts yateguye iserukiramuco ry’ubuhanzi n’ubugeni

  • admin
  • 01/08/2018
  • Hashize 6 years

Ingeri Arts nk’umuryango uharanira guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abana n’urubyiruko bigamije iterambere rirambye ry’imibanire n’ubukungu, irigutegura iserukiramuco ryitwa “DISPLAY ARTS FESTIVAL” rigiye kuba kunshuro ya kabiri rikabera i Musanze kuwa 11 Kanama 2018.

Iri serukiramuco ritegurwa mu rwego rwo gukundisha abantu bose ibikorwa n’abana b’Abanyarwanda, guteza imbere impano zabo ndetse no gukundisha abana n’urubyiruko ubugeni n’ubuhanzi bya Kinyarwanda.

Ingeri Arts itegura iri serukiramuco nyuma yogusanga hari abahanzi benshi bato batajya babona amahirwe yo kumenyekanisha impano zabo ndetse hakaba n’ubuhanzi bugenda bucika intege kubera kubura gikurikirana cyangwa ngo n’ababukora bahabwe ingufu banashyigikirwe mu buryobufatika.

Ikindi ni uko yifuza guha abahanzi bo mu cyaro urubuga nabo bakajya bagaragaza impano zabo mu ruhando rw’abandi bahanzi bamenyerewe.

Muri iriserukira muco hazaba higanjemo umuziki n’imbyino gakondo, amazina y’inka, imivugo, ikinamico, filimi zakozwe na African Film and Writers Society-Uganda, imurikagurisha ry’ubugeni bukorwa n’urubyiruko ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ni iserukiramuco rizamara umunsi umwe,ndetse hakaba harashyizweho ibiciro kubazinjira ngo bihere ijisho ibizaba bimurikwa byose cyangwa se bakanigurira bimwe mu byobazashima. Kwinjira itike isanzwe igura Magana atanu (500 Frw) ndetse n’igihumbi (1000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Iri serukira muco rizabera mu cyumba cy’Imyidagaduro cya karere ka Musanze kuri tariki ya 11 Kanama 2018. Ibikorwa by’imurika bizatangira guhera saa saba n’igice.

Kuri ubu ushaka kuzigama itike ye ashobora kwandikira Ingeri Arts kuri imeri: ingeriarts@gmail.com cyangwa kuri WhatsApp: 0727253496


Hahindutse aho igikorwa kizabera cyateguwe n’Ingeri Arts ku bufatanye n’abaterankuga

Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 01/08/2018
  • Hashize 6 years