Ku nshuro ya 3 intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda zongeye guhurira i Kigali

  • admin
  • 14/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ku nshuro ya 3 intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda zongeye guhurira i Kigali mu nama igamije gushakira umuti igitotsi cyiri mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni inama yibanda ku gusuzuma aho impande zombi zigeze zubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda agamije kurarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’intumwa z’ibihugu by’ibihuza muri iki kibazo, ari byo Angola ndetse na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu gihe intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa.

Ku ruhande rw’ibihugu by’ibihuza, intumwa z’igihugu cya Angola ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga Hon. Manuel Domingos Augusto, mu gihe iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano Hon Gilbert Kankonde Malamba.

Biteganyijwe ko ibiganiro hagati y’impande zombi bibera mu muhezo mbere y’uko abahagarariye intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Inama y’uyu munsi ije ikurikira ebyiri zayibanjirije zombi zabaye mu mwaka ushize wa 2019, zirimo iyabereye i Kigali muri Nzeri n’iyabereye I Kampala mu Ukuboza.

Ni mu gihe kandi habura icyumweru kimwe gusa ngo abakuru b’ibihugu byombi nabo baganire kuri iki kibazo mu nama izabahuriza I Gatuna ku mupaka w’ibihugu bombi tariki 21 z’uku kwezi.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 14/02/2020
  • Hashize 4 years