Ku nshuro ya 19 U Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2023
  • Hashize 1 year
Image

Ku nshuro ya 19, uyu munsi u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka, mu muhate warwo wo kubungabunga ibidukikije no gukurura abakerarugendo.

Uyu muhango uzwi cyane nko “Kwita Izina”, umaze kwamamara kandi ubu uri muri kimwe mu bikorwa bikomeye ngarukamwaka mu Rwanda.

Byabereye mu Kinigi, umujyi muto uri munsi y’ibirunga, iwabo w’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye.Abana 23 b’ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z’ingore.

Kwita Izina, ni igikorwa gitumirwamo amwe mu mazina azwi y’ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye kuva mu mpirimbanyi, siporo, politike, filimi, muzika, imideri n’ibindi.

Umwaka ushize uwari Igikomangoma, ubu ni Umwami Charles III w’Ubwongereza, ku buryo bw’iyakure – yise umwana w’ingagi ‘Ubwuzuzanye’.Kuva uyu muhango watangira abana b’ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

Sol Campbell wahoze ari myugariro wa Arsenal mu Kinigi mu muhango wo Kwita IzinaSol Campbell wahoze ari myugariro wa Arsenal mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina

Abanenga leta bavuga ko nta mucyo uba mu gukoresha imari iva mu bukerarugendo, gusa abategetsi mu Rwanda bavuga ko iyo mari icungwa neza kandi igasubira guteza imbere ibikorwa remezo n’imibereho y’abaturiye za parike, nk’uko byasubiwemo n’umukuru w’ikigo cy’iterambere (RDB) Claire Akamanzi muri uyu muhango uyu munsi.

Abise amazina – N’izina batanze

  • Kevin Hart (umunyarwenya) – Gakondo
  • Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) – Bigwi
  • Larry Green (umukuru w’inama y’ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation) – Ingoboka
  • Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) – Intiganda
  • Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa Okoye) – Aguka
  • Anders Holch Povlsen (umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi Bestseller) – Umutako
  • Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) – Ikirango
  • Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) – Ramba
  • Bukola Elemide ‘Asa’ (umunyamuziki) – Inganzo
  • Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) – Urunana
  • Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) – Inshingano
  • Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry’imodoka) – Impundu
  • Jonathan Ledgard (umwanditsi w’ibitabo nka ‘Giraffe’) – Gisubizo
  • Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M’Baku) – Intarumikwa
  • Elvine Ineza (Umunyeshuri w’imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye i Musanze) – Nibagwire
  • Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Arsenal) – Jijuka
  • Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we w’umunyamideri) – Narame
  • Andrew Mitchell (umunyapolitike w’Ubwongereza) – Mukundwa
  • Nick Stone (umukuru w’ikigo Wilderness) – Umucunguzi
  • Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n’umugore we umunyamideri) – Turumwe
  • Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) – Mugisha
  • Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) – Uburinganire
  • Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) – Murare
Idris na Sabrina Elba mu Kinigi mu muhango wo Kwita IzinaIdris na Sabrina Elba mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina

Joachim Noah na Lais Ribeiro
Joachim Noah na Lais Ribeiro (ibumoso)
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2023
  • Hashize 1 year